Image default
Indirimbo

Mbere Yo Gutarama, Fabrice Na Maya Bashyize Hanze Ibihangano Bikoranye Ubuhanga Ku Mbuga Nkoranyambaga

Barashima Imana ko uyu mwaka wababereye umwaka mwiza, ni umwaka bakoreyemo ibitaramo byinshi byiza kandi biteguye ku rwego rwo hejuru

Ni mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoke kugira ngo Fabrice na Maya bataramire abakunzi babo, bashyize ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye basanzwe bakoresha.

Aba baramyi babarizwa mu itsinda rizwi nka Heavenly Melodies Africa mu buryo butagoranye ushobora kubona indirimbo ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Spotify,Apple Music,Boom Play na Deezer.

Indirimbo yitwa Ndamuhimbaza nimwe muri izo ndirimbo. iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga bujyanye n’iterambere tugezemo, bitewe n’ uruvange rw’ibikoresho Muzika biyigize biryoheye amatwi, ikaba ari indirimbo iri mu njyana y’inyamerika. Ni imwe mu ndirimbo byitezweho ko izaryoshya stage kuri iki cyumweru.

Ku mbuga zabo urahasanga zindi indirimbo nka Sifa na Shangwe,Emmanuel,Nje gushima,Jina lenye nguvu ,elohim,Christ our King n’izindi… bikaba bikozwe mu gihe kuri uyu wa 02/06/2024 kuri CLA Nyarutarama hateganyijwe igitaramo cyo kumurika Album cyiswe “Transformation Africa”.

Igitaramo Transformation Concert, kiri  ku Rwego rwo hejuru cyane ko cyateguwe n’umuramyi akaba na Producer Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bakomoka cy’abaturanyi i Burundi ariko bakaba batuye mu Rwanda.muri iki Gitaramo,Iyi couple izafatanya na couple ya Appolinaire na Jeannette mu kuzana ibyishimo mu mitima.

Ubwo yaganiraga na Holyroom Abajijwe kuri iki Gitaramo,Fabrice Nzeyimana yagize ati” Iki ni gitaramo kidasanzwe kuri twe dore ko iki aricyo gihe cyiza cyo gushima Imana kubw’ibikorwa tumaze imyaka dukora bigamije kuzamura abaramyi binyuze mu itsinda rya Heavenly Melodies Africa.

Ntabwo ari concert ya 1 iri tsinda ryitabiriye doreko Tariki ya 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo cy’uburyohe cya James & Daniella bamurikaga Album yabo ya mbere bise ‘Mpa amavuta’, ni igitaramo cy’umwuhariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri nk’umugabo n’umugore. Mu baririmbye muri iki gitaramo hakaba harimo n’iri tsinda rya Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya) ari naho bafatiye amashusho y’indirimbo nziza cyane ‘Muremyi w’Isi.

Yongeye kubazwa ku bijyanye nu mwihariko w’iki gitaramo,yakomeje ati”

Iyi concert izaba cyane cyane ifite umwihariko w’ivugabutumwa muri buri kantu tuzakora! N’uzagakora wese! Burya usomye inyishu zanjye wabona ko ndikugerageza kudashira imbere abantu bazakora kugira tuzaze twiteze icyo Yesu akora uwo musi. Yakomeje agira ati”Yego Yesu Kristo azabikora anyuze mu bantu ariko munkundire muri iyi misi tubanze tuvuge kuri message iri muri Transformation album then tuzagaruke nyuma kubantu wenda twatumiye.

Asobanura ku mvano y’Ijambo transformation bifashishije nk’intego y’iki gitaramo,yagize ati” Transformation kuri twe ni ubutumwa bwaje mu buzima bwacu nk’ijambo Imana yaduhaye rivuga ngo kuvuga Imana, kuririmba Imana, kuja mw’itorero, gutegura za concerts nimba bitaduhindura mubuzima bwacu cyangwa ngo binahindure aho tubaye, igihugu tubamo twaba dukora ubusa. Muri make kuki dukora ibyo dukora? Aha yashimangiye ko iki Gitaramo kigamije guhindura imitima y’abantu no kunyaga Satani imitima yanyaze binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bukura abantu mu bwami bw’umwijima bukabatuza mu Mucyo ariwo Kristo Yesu.

Abajijwe ku impamvu atatumiye couple ya James &Daniella ,couple bafitanye umurunga w’Imikoramire, yirinze kugaragaza impamvu .Yagize ati” james na Daniella ni inshuti zacu dukunda cyane kandi nabo baradukunda cyane. Dusanzwe dukunda gutumira abandi bahanzi mu bintu byinshi nka Overflow dusanzwe dutegura tugatumira abantu benshi. Gusa Kubijyanye n’abo twatumiy muri iyi transformation kuri iyi saha tuvugana ntabwo turabitangaza.

Fabrice na Maya bagiye gukora igitaramo cy’amateka

Kuri iki Gitaramo “Overflow,ni umugoroba wo kuramya Imana “overflow” utegurwa na Heavenly Melodies Africa -Itsinda rigamije guhuriza Hamwe abaramyi batandukanye hagamijwe kurushaho kwimakaza ubwami bwa Kristo mu mitima.Kuri ubu iri tsinda rikaba rikorera mu bihugu nka Kenya,Uganda,uburundi Ndetse n’u Rwanda. Iki Gitaramo Overflow kikaba giteganyijwe mu kwezi Kwa 10/2024.

Heavenly Melodies Africa nabwo ariya vuba kuko yatangiye taliki 15-05-2005 ritangijwe na Producer Fabrice Nzeyimana. Mu mwaka wa 2011 nibwo yaje guhura na Maya biyemeza gufatanya guteza imbere mu murimo w’Imana ari nabwo yinjiy mûri Heavenly Melodies Africa baza gukora ubukwe mu mwaka wa 2014.

Related posts

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro Shell, yasohoye indirimbo nshya y’ ibihe byose bise “Ubwami Bwawe”

Nyawe Lamberto

Ni Indirimbo y’ibihe Byose! Umuramyi Uwase Celine, Yashize hanze amashusho y’ Indirimbo “GARUKIRA AHO”

Nyawe Lamberto

See Muzik yasohoye indirimbo”Remind me(Nyibutsa) atanga umuti urambye wo kuryana seen

Editor

Leave a Comment