Pastor Hortense Mpazimaka yagaragaye mu ndirimbo “Azi Gutabara” yahuriyemo na Samuela Jessie umwe mu bana bafite impano y’akataraboneka.
Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba w’itorero rya Believers Worship Center nyuma yo gusezera mu itorero rya Zion Tample karongi yafataga nk’itorero ryamureze akagura umuhamagaro we .
Pastor Hortense Mazimpaka wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi mu gihe kingana n’imyaka hafi 6, tariki 13/5/2017 ni bwo yandikiye Apotre Dr Paul Gitwaza ibaruwa imusezeraho .
Nyuma y’aho Pastor Hortense yahise atangiza itorero Believers Worship Centre Ari naryo kuri ubu abarizwamo.Ni umwe mu bavugabutumwa bigaruriye imitima y’abantu batandukanye Yaba akakijijwe Ndetse n’abadakijijwe ahanini bitewe n’imbuto yera,ijambo ry’Ubwenge abwiriza mu kuri no mu mwuka akaba Kandi atanyura ku ruhande icyaha.Ibi bituma ahantu hose abwirije hakizwa umubare munini.
Muri iyi ndirimbo”Azi gutabara,Pastor Hortense yifashisha ijambo ry’Imana mu guhumuriza abageragezwa,mu gihe Jessie abishimangira mu nyikirizo.
Jessie atangira agira ati”Hari ubutabazi buva mu ijuru burwanirira abayambaza,no mu bihe bikomeye,iratabara,kuko Data arakora na nubu arakora.
Akomeza agira ati”Umwami Yesu azi gutabara abageragezwa akabakiza amakuba yabo ya buri munsi kuko yageragejwe abasha no gutabara abageragezwa Bose kuko arabishoboye.
Past Hortense yumvikana asoma igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 28:3-6 hagira hati”
Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza.
Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”
Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.
Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”
Aganira na Holy Rwanda com, Producer Sam Umuyobozi wa River Studio akaba n’umubyeyi wa Jessie yavuzeko iyi ndirimbo Ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Umwami Yesu Kristo Azi gutabara abageragezwa.
Ubwo yabazwaga uko Past Hortense yakiriye iki gitekerezo cyo gukorana indirimbo na Jessie yagize ati”Pastor Hortense Yakiriye neza iki gitekerezo Ndetse n’indirimbo kuko asanzwe ari umukunzi wacu.
Ni indirimbo yakozwe na Producer Sam nyiri River akaba umubyeyi n’umujyanama wa Jessie Ikaba yaranditswe na Sam ubwe nk’uko bisanzwe.
Producer Sam Ndikumukiza Ari muba producer bafite ukuboko kwiza muri Gospel doreko afite uburambe buhanitse mu gutunganya indirimbo.Yahoze akorana na Aaron Nitunga (Tunga wa Tunga) muri studio Africano Sound, akaba yarakoze indirimbo nyinshi za Gospel ziganjemo iz’umuhanzi Alexis Dusabe cyane cyane kuri Alubumu ya kabiri ndetse n’iz’umuhanzi Dominic Ashimwe nk’indirimbo ‘’Ashimwe’’ ndetse akaba yarakoranye n’amakorali menshi akomeye.
Muri River Studio yakoranye n’amazina aremereye nka Tonzi,Vumilia Ndetse n’abandi…
Samuella Jessie Ndikumukiza ukomeje kwigarurira imitima y’abato Ndetse n’abakuru ni umwana muto cyane w’imyaka 8 y’amavuko, wamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo “Ushimwe” ya Tonzi. Ubwo yasubiragamo iyi ndirimbo yasamiwe hejuru na benshi bamwifurije gukomeza gutera imbere.
Kugeza ubu, abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bamaze kureba iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube yitwa River Studio Rwanda. Abarenga 569 bamaze kuyitangaho ibitekerezo.
Uretse iyi ndirimbo,uyu mwana akaba amaze gusohora indirimbo nka Yesu akunda abana,kugendana nawe,tugumane,umuseke Utambutse,Papa nziko unkunda n’izindi nyinshi
Amakuru agera kuri holy Rwanda .com yahawe na producer Sam avuga ko harimo gutegurwa igitaramo gikomeye cy’uyu mwana n’ubwo hataratangazwa igihe kizabera.