Image default
Indirimbo

See Muzik yasohoye indirimbo”Remind me(Nyibutsa) atanga umuti urambye wo kuryana seen

Umuramyi Patrick Cyuzuzo uzwi nka SEE Muzik akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel  nyuma yo gusohora Indirimbo yise”Remind Me” yibutsa abantu urukundo  n’ineza y’Imana.

See Muzika ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ahuza injyana zitandukanye nka R&B, Pop, gospel na Afro-Soul. SEE Muzik ni  ryakomotse ku burwayi bukomeye bw’amaso yahuye nabwo ubwo yabwirwaga na muganga ko bishobora kuzamuviramo kutongera kubona burundu, ariko ntibyamuca intege ahubwo akomeza kwiringira no kwizera ko Imana imufiteho umugambi mugari.Ibi akaba yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye na holyRwanda.com

Abajijwe ubutumwa yibandaho ,SEE Muzik yavuze ko  yibanda ku kuririmba mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze burenge imbibi z’u Rwanda. Mu mwaka wa 2016 nibwo yasohoye indirimbo ye yambere, kuri ubu zikaba zimaze kugera kuri 6. Intego ya SEE Muzik ni uguhindura urubyiruko rutarakira agakiza, cyane ko  ari rwo  ruhura no guhangayika ndetse n’agahinda gakabije kuruta ibindi byiciro  byose. Yifuza kuzabona urubyiruko rwakira agakiza, rukira ibikomere kandi rufite icyizere cy’ahazaza rubikesha umuziki we.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo nshya,yifashishije press release(Urwandiko rugenewe itangazamakuru).

Iki gikorwa kikaba cyasamiwe hejuru n’abanyamakuru batandukanye baganiriye na Holy Rwanda.com birinze ko amazina yabo ashyirwa hanze.

Umwe yagize ati”abaririmbyi bakwiriye kumenya ko abakunzi babo baba bakemeye kumenya amakuru yabo .Niba rero wasohoye indirimbo uba ukwiriye gusohora press release tukamenyesha abakunzi bawe imvo n’imvano y’iyi ndirimbo doreko tuba tubibazwa na benshi,apana biriya byo kwihengekana abanyamakuru babiri cyangwa batatu ,kuko buriya nawe uba urimo kwishyiriraho imbago.Aha Yongeyeho ko ibi bigabanya amakimbirane yo gushinza abahanzi b’Ibyamamare kurya abanyamakuru seen.Aha yagize ati”Ibi Byatuma kuvuga ngo nandikiye runaka aranyihorera bicika kuko amakuru mba nkeneye MBA nayabonye.

Ibikubiye mu itangazo See Muzik Yageneye itangazamakuru.

 Itangazo rigenewe itangazamakuru (Press Release)

Umutwe: “Remind me” –

Muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru,uyu muramyi akaba yavuze imvano y’iyi ndirimbo,urugendo rw’umuziki we,inkomoko y’izina see Muzik n’ibindi…

Indirimbo remind me ni indirimbo  Y’ubugingo Bwuzuye Kwizera, Gushimira, no kwitekerezaho.

Nk’uko yabitangaje,”Unyibutse” Ni indirimbo nshya yashibutse ku nkuru mpamo, yitsa ku rugendo rwo kwizera no gushimira Imana. Ivuga ku ibihe twanyuzemo twibagiwe, akamaro ko kwibuka aho twavuye n’urukundo rw’Imana rwatuyoboye. Binyuze muri iyi ndirimbo, See Muzik agendeye ku buhamya bwayo asaba buri muntu ko yayigira isengesho ku giti cye, agahora yibuka urukundo rw’Imana no kubaho kwayo, kabone nubwo gusubizwa n’ubwibone byatambamira umucyo.Amavu n’amavuko:Igitekerezo cya “Remind me” cyaturutse ku ndirimbo ya kera, “Mana nubona ntangiye kubyibagirwa, Mana uzanyibutse,”  cyaje ubwo See Muzik yari arimo gusenga mu cyumba cye ku ya 22 Mutarama 2022, yibuka uburyo byoroshye kwibagirwa urugendo rwacu no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima. Aka gace gato yahise agashyira ku rubuga rwa Tiktok, n’ubwo atari aziko kazashibukamo indirimbo ye bwite.  Amaherezo biganisha ku guhanga iyi ndirimbo.Avuga ku butumwa bukubiyemo,yagize ati”:Nkurikije inkuru yanjye bwite, “Remind Me” yerekana uburyo twibagirwa byoroshye imigisha twabonye n’amasengesho yacu amaze gusubizwa. Ni indirimbo ihuje inkuru n’Abisiraheli aho mu gitabo cyo Kuva 16: 2-3, havuga ukuntu  bicujije kuva muri Egiputa ubwo Imana yabarokoraga mu buryo bw’igitangaza. Nkuko baca umugani mu Kinyarwanda ngo; “Utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya,” uyu mugani ushimangira akamaro ko kwibuka amateka yacu kugirango duhe umurongo icyerekezo cyacu.”Remind me” irenze indirimbo; ni isengesho ryo kuzirikana ahahise hacu n’ibyiza by’Imana, bidutera imbaraga zo kubaho turi maso dukurikije umuhamagaro wayo. Ivuga ku kubatwa n’ibyaha ndetse no gusubira inyuma. Inadusaba kwibuka igitambo cya Kristo kandi tugashishikazwa n’urukundo rwe no gukurikiza ubuzima bwubaha Imana.

Ni indirimbo yatunganyijwe n’ikipe ngari irimo Team:

Producer Audio: Bdim

Mixing and Mastering: T Van

Video Director: Enock Zera

Colorist: Umutware Nicolas

Abandi bantu bakoranye muri uyu mushinga mugari ni  Ikipe igizwe na aThe seers, Mok Vybz, Ntuzeeh, hamwe n’abakinnyi aribo Abijuru Honorine (Mama we) na Shyaka Javin (Umwana we).

Indirimbo “Remind me” yasohotse kuwa 25 Gicurasi 2024. Ubu iraboneka k’umuyoboro wa YouTube “See Muzik” kandi vuba izaboneka ku mbuga zitandukanye za muzika.:

Binyuze mu ndirimbo”Unyibutse,” See Muzik yizeye ko benshi bazafashwa n’iyi ndirimbo, akanabashishikariza kuguma mu nzira ikwiye kandi bagakomeza kuzirikana urugendo rwabo rw’ubuzima. Iyi ndirimbo kandi yizeye ko nawe izamubera urumuri mu rugendo rwe rw’umuziki no mu buzima busanzwe.

Uyu muramyi akaba yashyizeho uburyo bwo kuganira n’abakunzi be ushobora kumwandikira  kuri: +250788969191,cyangwa kuri Imeri: Lifelenzmediainfo@gmail.comSee Muzik.

Related posts

Ibintu 3 byo kwitega  ku ndirimbo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bakoranye yitwa Nkurikira

Editor

Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya bise “SATANI YARATSINZWE”

Nyawe Lamberto

Umuramyi Sharon Gatete  yatanze umusanzu wo kubaka u Rwanda mu ndirimbo”Rwanda Shima Imana

Editor

Leave a Comment