Image default
Indirimbo

Korali Edi yo muri Diyoseze ya Shyogwe y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda yashyize hanze  indi ndirimbo nshya yitwa “Mumuririmbire “. Igihe uyumva, uraba wumva Zaburi ya 98

Umwe mu bagize korali Edi wanditse iyi ndirimbo yabwiye HolyRwanda.com  ko yifuza ko muri rusange abantu babonye umwanya wo kumva indirimbo bibabera nk’umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana, igihe indirimbo nk’iyi igizwe n’amagambo yo muri Bibiliya.

By’umwahariko umwanditsi w’iyi ndirimbo yabikoze afite umuhigo wo gushimira Imana yeruye, Imana nikiza amahanga yose icyorezo cya Covid 19, agakiza k’Imana kakabonekera hose. Ibibazo byihebesha abantu, bikabacecekesha, bikabashyira mu bwigugenge kugeza ubwo bibaza ubwabo cyangwa abandi bantu babyibazaho bibwira bati”Imana iri hehe? Imbabazi n’urukundo byayo biri hehe? Imana yibagiwe umurava wayo wo gusohoza ibyo yasezeranije kugirirra abantu bayo?” Mu bihe nk’ibi, abantu barasenga cyane, bagahiga imihigo myinshi yo kuzashima Imana no kuyikorera. Ni ingenzi cyane gukomeza kwizera ko Imana mu gihe gikwiriye igiye kwiyerekana, ikibutsa imbabazi n’urukundo byayo, ikerekanisha imbaraga zayo ibitangaza, bigatangaza umuntu, igihugu n’amahanga.

Ikibazo rero ni uko iyo Imana imaze kugirira abantu neza, Satani abateza kubifata nk’ibisanzwe, bakibagirwa vuba aho Imana yabakuye, rimwe na rimwe abayishima bakumva bafite impamvu zo kubikora mu ibanga cyangwa mu marenga. Iyi ndirimbo iratwibutsa ko umuborogo twatewe n’umubabaro, gutaka  cyane dutabaza Imana, bigomba gukurikirwa no kurarangurura, kuvuza impundu, kuririmba, gucuranga, gusakuza ntitwiyumanganye, tukerura ahantu hose ko Imana yerekanye imbabazi n’umurava byayo, Imana ikora ibitangaza, Imana ari Umukiza n’Umwami, kandi gukiza kwayo ibikorera kandi ikabyerekanira mu mahanga yose.

Igihe wumva iyi ndirimbo wibuke aho Imana yagukuye n’ibyiza yagiriye igihugu cyacu, uyiramye, uyishime, uyihimbaze. Niba hari ibibazo bigukomereye urimo, ririmba ko Imana yibutse imbabazi n’umurava byayo, igiye kugutabara, ikaguha ishimwe ryo kumenyekana henshi.

Izindi ndirimbo za Korali Edi murazisanga kuri YouTube Channel yitwa Ed Choir Rwanda.

Related posts

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

Nyuma y’ubuzima busharira,Ev.Eliane yagarutse mu muziki atangirana ndirimbo” Ibihamya” yanyeganyeje  Aline Gahongayire

Editor

Maya Nzeyimana,  yasohoye indirimbo y’ihumure ‘ZURA’ ikangurira abantu gukomeza kwizera no kumenya ko Yesu ashobora kuzura ibyapfuye

Nyawe Lamberto

Leave a Comment