Afite indirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga eshatu(3)kuri YouTube
Umuramyikazi Niyomukesha Christine Mabosi, wamamaye nka Mabosi, yavukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa kimironko mu mudugudu wa Rwayinzira ho mu mujyi wa Kigali.
Mabosi avuka mu Muryango w’abana babiri akaba ari nawe mfura muri uyu muryango, n’Umukristo w’imbere cyane usengera mu itorero ryitwa Intumwa z’ububyutse rikorera imasoro.
Abajijwe ku busobanuro bw’izina Mabosi aho ryaturutse nuko ryaje yagize ati” Mabosi ni izina abantu bakunda kwibazaho akenshi baba baziko Ari n’umusore witwa gutyo. Mabosi ni izina papa yanyise yaravuze ngo uyu mwana wanjye mwise Mabosi azabe umukire wabona yarampanuriye.
Mu Kiganiro kirambuye yagiranye n’ umunyamakuru wa Holy Rwanda, Mabosi abajijwe kubijyanye n’urugendo rw’umuziki we aho byaturutse,uko byaje, ndetse n’icyatumye ayoboka inzira yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati”: icyamfashije nuko nakuriye mu muryango usenga,ndetse nkisanga ndi umwana wo Murusengero. natahuye ko pfite impano yo kuririmba ubwo nari muri Sunday school bambaza icyo nzaba cyo, nanjye nkabasubiza ko nzaba Umuhanzi ukomeye. avuga ko ntawo muryango w’iwabo wigeze amenya kuririmba kuburyo yaba yarabimukuyeho, Asobanura ko kuva ubwo yahise yumva ko agomba kuzaba umuhanzi.
Mabosi twavuga ko yatangiye gushyira mu bikorwa ibyari inzozi ze mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 12, kuko aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Urukundo wankunze, ubwo nibwo yaratangiye urugendo rw’ umuziki we kumugaragaro bose babireba.
Nyuma yaje gusohora izindi ndirimbo, harimo n’indirimbo Dufite Imana tutatinya kuvuga ko arimwe mu ndirimbo zamuhinduriye amateka mu myaka itatu ishize, ndetse nanubu ikaba ikiri mu mitima ya benshi. Iyi ndirimbo yaramekanye cyane maze itumbagira nk’ inyoni mu kirere, imubera nk’ubufindo kuko yamenyekanye cyane kurusha nyirayo.
Holy Rwanda tumubajije ku mpamvu yaba yaratumye iyi ndirimbo itumbagira cyane kurusha izindi ndetse ikamenyekana kumurusha, yagize ati” Yego, yitwa Dufite Imana ni indirimbo nanditse icyo gihe nari mfite agahinda kenshi numva ijwi rimbwirango Dufite Imana abari kurira ni mwihanagure. rero ubu byarancanze nanjye sinzi icyabiteye ariko iyo mbajije abantu mbabwira ko ari indirimbo nziza, kandi ifite amagambo meza, arema imitima ya benshi. ati” Byonyine Dufite Imana irazwi kurusha nyirayo, rero icyo nicya mbere cyanyobeye hari n’igihe bavuga ngo ni ya vumilia cg bakavuga ngo narayisohoye mpita pfa, bamwe bayitirira Gisele witahiye Imana imuhe iruhuko ridashira. rero nanjye byaranyobeye ariko ndacyeka ko aruko ntigeze ngaragara mu itangazamakuru cyane Wenda.
Kugeza ubu Dufite Imana ni indirimbo imaze kurembwa n’ abarenga miriyoni 3, ku rubuga rwa YouTube. Abajijwe ku kuba indirimbo ze zimenyekana ariko we abantu ntibamumenye niba bimushimisha, cyangwa biba biri mu muteguro we, Mabosi yasobanuye ko aba yifuza ko indirimbo zimenyekana bingana n’ izina rye. Akomeza avuga ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo atangire kugaragara mu itangazamakuru, no gukora indirimbo nyinshi z’ amashusho, ibi akabifatanya no gusenga.
Mabosi afite n’ izindi ndirimbo zikoze
Kugeza ubu Umuramyi Mabosi amaze kugira indirimbo nyinshi harimo, Nkurase amashimwe, Zerubaberi, Urukundo wankunze, Bwira, Dufite Imana n’izindi nyinshi ushobora kuzibona unyuze k’urubuga rwe rwa YouTube rwitwa MABOSI Official. Yanaboneyeho guteguza abakunzi be ko imbere afite imishinga myinshi harimo no kuba ari gutegura gukora amashusho mu buryo bugezweho y’ indirimbo Dufite Imana, ndetse nizindi muzo afite.