Image default
Amakuru

Apôtre Apollinaire Habonimana n’umufasha we bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo

Fabrice ubwo yakiraga apotre Apollinaire Habonimana n’umugore we bageze mu Rwanda

Apotre Apollinaire Habonimana waririmbye indirimbo zahembuye imitima ya benshi yageze mu Rwanda aho aje kwitabira igitaramo cyiswe Transformation cyateguwe na Fabrice na Maya.

Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘’ Negereye Intebe yawe, Imana niyo buhungiro n’izindi’’ yageze mu Rwanda we n’umugore we kuwa Kane tariki 30/5/2024 aturutse mu gihugu cy’u Burundi aho yakiriwe na Fabrice arinawe wamutumiye mu gitaramo.

Mu mashusho yanyujije kumbuga nkoranyambaga yatumiye abantu ngo bazaze ari benshi kuko Imana izahembura imitima muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kizaba kucyumweru tariki 2/6/2024 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho kuri ubu amatike yo kwinjira ari kugurishwa kandi uyiguze mbere ahabwa igabanyirizwa.

Kugura ticket wakanda *797*30# hari izigura ibihumbi bitanu n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’u Rwanda ariko k’umunsi w’igitaramo zizaba ziyongereye.

Related posts

“Justin Welby” Umushumba Mukuru wa Angilikani ku isi yeguye ku buyobozi bw’Itorero nyuma yo gushyirwaho igitutu

Nyawe Lamberto

Dokta Ipyana aliwakutanisha watu wengi lakini akawaacha na shauku ya kumpenda Mungu hata katika nyakati ngumu

Christian Abayisenga

Abaramyi Jado Sinza na Esther Umulisa bashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo

Editor

Leave a Comment