Image default
Indirimbo

Umuramyi Serugo Bihozagara Bonke yateguje abakunzi be umunezero mu ndirimbo”Ntahinduka”.

Umuramyi Bonke Serugo Bihozagara yateguje abakunzi be indirimbo nshya yise”Ntahinduka” Izasohoka mu minsi ya vuba.

Ni indirimbo yateye benshi amatsiko nk’uko bigaragara ku nteguza yayo.
Izina Bonke ni izina rikomeje kwigarurira imitima ya benshi uhereye mu Burundi asa n’uwatangiriye Muzika,mu Rwanda,muri Congo Ndetse no muri Amerika Ari naho abarizwa kuri ubu.

Ni umwe mu baramyi bazwiho ubuhanga buhanitse mu miririmbire nk’uko byemezwa n’abakunzi ba Gospel biganjemo ibyamamare
Bonke Surugo Bihozagara mu muziki ukoresha amazina ya Bonke Bihozagara, ni imfura mu muryango ugizwe n’abana bane akaba abarizwa mu muryango uzwimo abaririmbyi b’ibyamamare nka Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship team kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Diane Nyirashimwe usigaye witwa Deborah (izina ry’ubuhanuzi yiswe na Apotre Gitwaza), akaba avukana na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi mu itsinda rya True Promises ndetse akaba ari nawe wayitangije.

Ubusanzwe Bonke Bihozagara yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), afite ababyeyi bombi. Uyu munyempano yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church.

Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi ndetse no gukorera ku ntego.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali zo muri Sunday School i Burundi dore ko yavukiye mu muryango w’Abizera Yesu Kristo. Gusa nyuma yo gusobanukirwa inzira y’ukuri, yahisemo kwakira Yesu Kristo ngo amubere Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe ndetse aza no kubatizwa mumazi menshi.

Arahamagara niyo ndirimbo yaherukaga gushyira hanze mu mezi ane ashize Ikaba yarabimburiwe n’iyitwa “Umwungere mwiza” Imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 50 .Mbere yaho nabwo akaba yari yasohoye iyitwa”ukayangane” n’izindi…

Related posts

Mbere Yo Gutarama, Fabrice Na Maya Bashyize Hanze Ibihangano Bikoranye Ubuhanga Ku Mbuga Nkoranyambaga

Editor

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo gikomeye kizaririmbamo “Papy Clever na Dorcas”

Nyawe Lamberto

Urukundo ruratsinze! Umuhanzi Roberto na Salome batangaje itariki bazakoreraho ubukwe

Editor

Leave a Comment