Image default
Amakuru

Ni indirimbo y’ibihe byose! Umuramyikazi Gisa Claudine yasohoye ndirimbo yitwa  “KOMERA”

Gisa Cloudine ni Umuhanzikazi uvuka mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza, ni umukristo usengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza. Kuri ubu Yasohoye ndirimbo nshya, yitwa “KOMERA” atangariza abakunzi be ko icyatumye akora iyi ndirimbo, aruko yatumwe n’ Imana gukomeza abantu bababaye, bari mu ntambara zitandukanye, ababwira ko Yesu abakunda kandi atabatererana. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo menshi y’ihumure, ni ndirimbo ushobora kubona unyuze ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa GISA CLOUDINE.

Mu Kiganiro kirambuye yagiranye na Holy Rwanda.com, abajijwe kubijyanye n’uko yisanze akora Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati” Navutse nsanga m’urugo ari abakristo. Birumvikana ko  natangiye kuririmba nkiri umwana, ndetse nkura ndirimba no mu makorari  atandukanye. Ibyo byambereye nk’isoko yo kwisanga nkora Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Gisa ni umuhanzikazi, utaramara igihe kinini mu muziki,kuko yatangiye gushyira mu bikorwa ku mugaragaro ibyari inzozi ze mu mwaka ushize wa 2023, aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nabonye ineza”. Nyuma yaho yaje gusohora indi ndirimbo, yise “Aho wansize” ni indirimbo yakunzwe cyane, ari nayo ndirimbo afite imaze kurebwa n’ abantu benshi ku rubuga rwe rwa YouTube.

Umunyamakuru wa Holy Rwanda amubaza icyo iyi ndirimbo yaba ivuze kuri we yagize ati” Ni ubutumwa Yesu yampaye ngo mpumurize abantu baboshywe, kandi bitoroheye. mbabwire ngo bakomere, lmana yo ntijya ishoberwa cyangwa ngo ibure inzira icamo itabara abayo.

Yakomeje atangariza abakunzi be ko bakomeza kumushyigikira, no gukurikira ibihangano bye ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha. Gisa nta muntu wihariye umufasha mu bikorwa bye by’umuziki (management), gusa ashimira umuryago ukomeza kumuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.

Kugeza ubu Gisa , amaze kugira indirimbo enye, arizo;Nabonye ineza,Shimwa,Aho wansanze na Komera. Yatangaje kandi ko imbere ahafite imishinga myinshi, harimo no gushyira hanze izindi ndirimbo nshya nyuma y’indirimbo “KOMERA” aherutse gusohora.

Umuhanzikazi Gisa Cloudine n’umwe mu mubaramyi bo mu Rwanda, bakomeje gutanga icyizere mu muziki     wo kuramya no guhimbaza Imana.

Related posts

MTN-NCBA-BNR na RRA bashimiwe uko bita kubuzima bwo mu mutwe bwabakozi babo

Christian Abayisenga

Ese koko n’icyaha kumva indirimbo z’ ibishegu ku Bakristo? Menya, usobanukirwe byose kuribyo.

Nyawe Lamberto

Urubanza rwa Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we rwashyizwe mu muhezo

Nyawe Lamberto

Leave a Comment