Image default
Amakuru

Twamagane ingengabitekerezo ya jenoside, dushyire imbere ubumwe nk’abakristo, nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ubwo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wibukaga abari abakozi bawo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni umuhango wabaye kuwa Gatatu tariki 5 Kamena 2024 mu mujyi wa Kigali, ku Kacyiru aho umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ukorera.

Uwa gatandatu uturutse ibumoso ni umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Pasteur Ruzibiza Viateur mu muhango wo kwibuka abakozi b’umuryango wa Bibiliya bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Muri uyu muryango hibutswe abakozi bane barimo Ev. Karangwa Kitoko Thomas,Pastor Nkurunziza Alphonse,Pastor Iyamuremye Amon,Mr. Kanamugire Theogene. aba bakaba bari abakozi b’uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Amazina y’abakozi b’umuryango wa Bibiliya bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Urugeni Eugenie warokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko ikamwambura ababyeyi bose akiri muto, yatanze ubuhamya muri uyu muhango ashimira Imana ko yamurokoye yongera gushimira umuryango wa bibiliya ko nyuma yo kurokoka ubuzima bugoye wamubaye hafi mu rugendo rwo gukira ibikomere by’umutima n’umubiri ikindi bakongera kumufasha gukunda Imana kuko hari abishe abantu muri jenoside bari baratumye yanga Imana kuko bishe abantu babeshya ngo bari Kubica mu izina rya Yesu n’izina ry’Imana.

Ibumuso ni Urujeni watanze ubuhamya ashimira Imana ko yamurokoye anashimira umuryango wa bibiliya ko wamufashije gukira ibikomere no kwiyubaka

Umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yanenze abari abakristo n’abasomyi ba bibiliya babaye ibigwari bakica bagenzi babo basenganaga, yongera gusaba abasomyi ba bibiliya kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside, tugashyira imbere ubumwe nk’abakristo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yunamira abakozi b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda nanone yongeye gusaba abayobozi b’amatorero n’amadini bari bateraniye aho gukomeza guharanira ko jenoside itazasubira ukundi, bigisha ijambo ry’Imana ry’ukuri ryubaka urukundo, ubumwe n’ubuvandimwe.

Turibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi

Related posts

Fabrice & Maya bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basohoye indirimbo yo gushima Imana bise”Nje gushima”

Christian Abayisenga

Umunyamakuru James wa Radio&TVO agiye kubana n’umukunzi we bamaranye imyaka 9 mu munyenga w’urukundo

Editor

Insengero zitujuje ibisabwa  zikomeje gufungwa! Ni uwuhe mwifato ukwiriye abakristo mu bihe nk’ibi??

Editor

Leave a Comment