Image default
IbitaramoIndirimbo

Haracyari ibyiringiro,Yakomoje ku kintu kimutera ubwoba!!Bonke Bihozagara mu ndirimbo “Ntahinduka”!

Umuramyi Bonke Bihozagara yavuzeko aterwa ubwoba no kubona hakiri ibihugu byinshi bitarakira Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza,Gusa ashimishwa n’uko hakiri ibyiringiro ko ubutumwa bwiza buzakomeza guhundurira benshi kuri Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na Holyrwanda nyuma yo gusohora indirimbo nshya”Ntahinduka” Bonke Bihozagara yagize ati”Kimwe mu bintu biteye ubwoba ku isi ni ukubona hakiri ibihugu byinshi bibarizwamo umubare munini w’abantu batemera ko Kristo Ari isoko y’ubugingo bityo bakaba bakiri ku maboko ya wa mugome Satani.Aha akaba yaboneyeho gutangaza ko ibi ku rundi bimutera Imbaraga zo gukorera Imana kuko yasobanukiwe ko ibisarurwa Ari byinshi mu gihe abasaruzi Ari bake.

Abajijwe ingamba azakoresha kugirango ubutumwa bwiza bukwire mu mahanga yose yagize ati”bitewe n’uko abantu batuye isi Bose batumva ikinyarwanda,ndateganya gukora indirimbo zanditse mu ndimi mpuzamahanga nk’icyongereza Ndetse n’igifaransa utibagiwe n’igiswahili Ndetse no kuzakorera ibitaramo mu bihugu butandukanye.Aha akaba yaboneyeho gushimira abandi baramyi barimo Israel Mbonyi,James
&Daniella,Ben&Chance,Aline Gahongayire,Bosco Nshuti,Jado Sinza,Adrien Misigaro,Meddy,Prosper Nkomezi n’abandi bakomeje gukora umuziki ku Rwego mpuzamahanga.

Abajijwe ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo,yagize ati” Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo,ni inkuru nziza itwibutsa ukuntu Imana yacu idahinduka mu bibaho byose ihora Ari iyo kwizerwa n’ubwo abantu bahinduka ariko Imana yo uko yahozeho n’ubu Niko iri.

Bonke Serugo Bihozagara umuramyi ukomoka mu muryango uvukamo abandi baririmbyi doreko afitanye isano ya bugufi na Diane Nyirashimwe usigaye yitwa Deborah(Izina ry’ubuhanuzi yiswe na Appostle Gitwaza) Ndetse na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi wa true Promises akaba Ari nawe wayitangije.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), afite ababyeyi bombi. Uyu munyempano yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church.

Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi ndetse no gukorera ku ntego.

Ni indirimbo ije isanga “Ongera ukayangane,umwungere mwiza Ndetse na”Arahamagara” zikaba zibokeka ku mbuga zicuruza umuziki nka Spotify,Apple Music ,boom play,I tunes n’izindi..

Related posts

Urukundo ruratsinze! Umuhanzi Roberto na Salome batangaje itariki bazakoreraho ubukwe

Editor

Umuramyi SAMUEL E, ubarizwa muri USA yasubiyemo indirimbo ‘’MATENDO YA MUNGU-276’’ Igizwe n’ amagambo y’ ihumure.

Nyawe Lamberto

Umuramyi Fortran Bigirimana yateguye igitaramo gikomeye kigiye kubera mu Bubiligi

Nyawe Lamberto

Leave a Comment