Thacien Titus umuramyi wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Aho ugejeje ukora,Mpisha mu mababa, uzaza ryari n’izindi nyinshi kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yashyize hanze indirimbo nshya yise Nkomeza.
Thacien aganira na HolyRwanda.com yavuze ko iyi ndirimbo yayihawe nyuma y’ibihe by’agahinda yararimo ko kubura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana, asaba Imana kumukomeza kuko yari yatentebutse.
Yakomeje avuga ko umuhanzi ari ijwi ry’abandi yasabiraga n’abandi bose bababaye, baruhijwe ndetse batentebuwe n’ibibazo byo mu is ingo Imana ibakomeze
Muri iyi ndirimbo yumvikana asaba Imana kumukomeza no kujyana nawe kugira ngo atazagwa mu nzira kuko urugendo rumubanye rurerure kandi ibicantege bigwiriye, Inyuma ye ahabona ingabo za Farawo naho imbere ye akahabona inyanja. Hirya no hino hakaba hari imisozi miremire
Iyi ndirimbo nshya ya Thacien ni indirimbo nziza wakumva igihe uri mubibazo,mu bigeragezo cyangwa mu rugendo rukomeye usaba Imana kugukomeza no kugendana nawe, ikaba ifite amajwi meza n’amashusho meza yayobowe na Sabey, wayisanga kuri youtube channel ye yitwa Thacien Titus