Image default
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ‘AEBR’ ryimitse umuyobozi mushya Bishop Ndayambaje Elisaphane

Bishop Ndayambaje Elisaphane n’umufasha we hamwe n’abafatanyabikorwa ba AEBR

Ni umuhango wabereye kuri Dove Hotel ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Bishop Ndayambaje yimitswe nyuma y’amezi 11 atowe n’Inteko Rusange ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda.

Bishop Ndayambaje Elisaphane yimitswe nk’Umuvugizi wa AEBR

Bishop Ndayambaje yahawe kuyobora ‘AEBR’ muri manda y’imyaka itanu agiye gukora asimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel uherutse gusoza inshingano ze.Bishop Ndayambaje abaye Umuvugizi wa cyenda mu mateka ya AEBR.

Nyuma yo gusukwaho amavuta no guhabwa inkoni y’Ubushumba, Bishop Ndayambaje yimitse abashumba babiri aribo Bishop Nkuyemurugero Japhet wagizwe Umuvugizi wungirije wa AEBR mu Rwanda na Bishop Dr Kwibeshya Cyprien wagizwe Umushumba wa AEBR Region y’Iburasirazuba.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abashumba batandukanye barimo ababaye Abavugizi bakuru b’Itorero AEBR nka Dr.Bashaka Faustin, Dr.Mfitumukiza Andre, Dr. Munyamasoko Gato, Ndagijimana Emmanuel wasimbuwe na Bishop Elisaphane Ndayambaje, Umwepisikopi wa EAR Diocese ya Shyogwe, Dr Jered Kalimba ari na we wayoboye uyu muhango, abagize komite nyobozi ya AEBR n’inzego bwite za Leta zari zihagarariwe na Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari umushyitsi mukuru.

Bishop Dr Kalimba wagaburiye ijambo ry’Imana abitabiriye ibi birori yasabye Bishop Ndayambaje kwigira ku bamubanjirije agakora ibiteza imbere itorero n’abakristo baryo, akigira ku bayobozi bakuru b’Igihugu kuko bakunda abaturage, nawe agakunda intama aharanira icyaziteza imbere.

Yasabye Bishop Ndayambaje guha inshingano abagore kuko bagira uruhare rukomeye ku iterambere ry’itorero n’Igihugu binyuze mu burere baha abana.

Yanavuze ko Ishuri ryo ku cyumweru ‘Sunday School’ rikwiriye kwitabwaho, kuko ari ho umwana akuririra, ibyo yigishijwe akabizirikana iteka.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye itorero rya AEBR uburyo rikora ihererekanyabubasha, abasaba kuzabikomeza.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano niwe wari umushyitsi mukuru

Yashimiye Abavugizi ba AEBR babanjirije Bishop Ndayambaje kuba barubatse neza iri torero bituma uyu Muvugizi mushya abona urufatiro yubakiraho.

Nyuma yo kwimikwa, Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko yishimiye guhabwa inkoni nk’umuvugizi mukuru w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda.

Ati: “Uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko umurimo ndiho ni umurimo w’umuhamagaro, nahamagariwe gukorera Imana.”

Bishop Ndayambaje yavutse mu 1964, avukira mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana. Ni umugabo ufite umugore n’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Related posts

Korali Nebo Mountain igiye kwirukana umudayimoni uri gutera imiryango

Christian Abayisenga

Ku myaka mirongo ine Jose Fonte yabonye indi kipe yerekezamo

Mugisha Alpha

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Freddy ari mu mashimwe nyuma yo kwitabira Swahili Festival yahuriyemo na Mboso na Rayvanny

Editor

Leave a Comment