Couple y’abaramyi ya Ben na Chance bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Zaburi Yanjye bari bamaze iminsi bazenguruka umugabane w’Amerika by’umwihariko mu gihugu cya Canada mu bitaramo bise Let’s Worship Together “Theme: Yesu Arakora” ibitaramo byaranzwe n’ibyishimo n’umunezero kugendererwa n’Imana no guhembuka, nyuma yo gusoza ibi bitaramo bateguje indirimbo nshya yitwa Abagenzi.
Ben na Chance amakuru ikinyamakuru HolyRwanda.com gikesha konti yabo ya instagram, bateguje abantu ko iyi ndirimbo bazayishyira hanze Kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 saa yine za mugitondo ku isaha yo mu Rwanda.
Abahanzi bakomeye batandukanye ndetse n’abakunzi ba Ben na Chance batangaje ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo. Uwitwa Senga B uba muri Canada ufite indirimbo yitwa Ihema ryo Gushima ikunzwe cyane mu nsengero zitandukanye yagize ati” Mana yanjye,bantu nkunda ntegerezanyije amatsiko iyi ndirimbo,muyitegure namwe.