Mu mateka y’Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, mu myaka itari myinshi ishize abahanzi bakoraga uyu muziki mu buryo bugoranye cyane, kandi ahanini banyiri bihangano abenshi bakabikora batabitezeho kubibonaho inyungu z’ amafaranga, ahubwo bikabasaba gushora cyane kuruta kwinjiza. Ibi ahanini byaterwaga no kuba abantu bicyo gihe bakoreshaga imbuga nkoranyambaga bari bake, ndetse ugasanga n’ imbuga ziriho ubu zimwe na zimwe zitarabagaho, amaradiyo menshi ndetse n’ inyakiramashusho(Television) byari bike ibyinshi bije vuba.
Uku kugorwa no kuba igihangano cy’ umuhanzi cyagera kure, byatumaga abenshi bakoresha uburyo bwo kugenda bagurisha ibihangano byabo ku ma CD, ndetse kuyagura nabyo bikaba irindi hurizo bitewe nuko gutegura ibitaramo no kubikora byakoraga umugabo, bigasiba undi. Izi ngorane zatumaga abazigura baba bake,ibi bitatuma biga undi mubare wo kuzigurisha bazizunguza.
Mu mvugo ya Aime Uwimana, nkumwe mu bahanzi bo mu Rwanda bariho muri cyo gihe, avuga ko kubona abagura CD icyo gihe byari ikibazo gikomeye, kuko nubwo bakoraga umuziki bakanawushoramo amafaranga menshi, kugira ngo bibe byakorwa nk’ akazi byabaga ari nk’ ikosi. Ibi byaterwaga no kubera ko abantu benshi bari bafite imyumvire y’ uko ari ukorera Imana gusa, nyamara ntibibuke ko ba nyiri bihangano bakwiriye no kubaho. Gusa ubu ibintu byahindutse ndetse abantu bamaze gusobanukirwa byinshi ku mvune abahanzi bagira ndetse n’ ubu hamaze kuza ibinyamakuru byinshi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bariyongeye ku buryo na bamwe mu bahanzi, basigaye banabona agatubutse kavuye murizi mbuga.
Mu byukuri, ntitwatinya kuvuga ko Umuziki wo Kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, wahinduwe n’ iterambere ry’ ikoranabuhanga. Ubu abahanzi babonye uburyo bworoshye bwo gusangiza abatuye isi yose ibihangano byabo, binyuze mu mbuga nkoranyamabaga nka YouTube, Instagram,Facebook,X yahoze yitwa Twitter nizindi nyinshi. Ibitaramo birakorwa mu buryo bworoshye, kwamamaza ibihangano biroroshye, Ubu umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Umaze gufata Ijambo rikomeye no guhabwa icyicaro mu Rwanda.
Nice Ndatabaye n’ umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ahamya ko imbuga nkoranyambaga zagize imbaraga zikomeye,mu gutuma Umuziki nyarwanda utumbagira ati’’Birumvikana urubuga rwa Instagram,youtube n’ izindi zahinduye byinshi cyane ubu dushobora kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bw’ Indirimbo kubatuye isi yose, binyuze muri izi mbuga nkoranyambaga
Nice Ndatabaye, avuga kandi ko habaye impinduka zigaragara mu myumvire y’ umuziki wa Gospel, abahanzi ubu barakora indirimbo zanditse neza, ndetse zifite amashusho afite ubwiza butagereranywa. Uwitwa Reverend Alain ni umwe mubagira uruhare rukomeye, mu guteza imbere abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atanga umucyo asobanura ko ubu bimaze kugera ku rwego rwiza, ariko anagaruka kuri bamwe bavuga ko abahanzi ba Gospel batagakwiye gushyiraho ibiciro(Amafaranga) byo kugira ngo abantu baze mu bitaramo byabo cyangwa kugura ibihangano byabo, bitwaje kukuba baba bakorerera Imana. Mu gusobanura ibijyanye niyi myumvire yavuze ko abahanzi bagakwiye gushyigikirwa bitewe nuko kugira ngo basohore igihangano biba byabahenze cyane, indirimbo z’ amajwi zirishyurwa iz’ amashusho nazo zirishyurwa, rero twagakwiriye kwibuka ko nabo bagakwiriye kubaho, tukabatera inkunga y’ amafaranga kugira ngo barusheho gukomeza gukora ibihangano mu buryo bunoze nta nkomyi.
Alain, yavuze kandi ko nubwo abaterankunga mu buryo buhoraho badahari, abahanzi ba Gospel bakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyabo, bagaragaza ubushake budashidikanywaho, n’imbaraga zo kugeza ibitaramo n’ ibihangano byabo ku babakurikira. Alain agaragaza ko hari ibyiringiro by’uko uyu muziki uzakomeza gutera imbere ku buryo bizatuma, haza n’ abaterankunga benshi bo gufasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho. Yakomeje avuga ko Israel Mbonyi ari urugero rwiza ,avuga ko ari umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakomeje kugaragaza imbaraga ubushobozi, no gukora cyane ku buryo abona yaragize uruhare rukomeye mu gutuma umuziki nyarwanda ukomeza kumenyekana hirya no hino ku isi, kubera ibihangano bye uyu muhanzi yatanzeho urugero amaze kugira indirimbo(Nina Siri) imaze kurembwa na Miliyoni 50 ku rubuga rwe rwa youtube.
Kugeza ubu umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze kugera ku rwego rushimishize, abantu bamaze kumenya imvune abahanzi bagira mu gutegura ibihangano byabo, ku buryo ubu tutatinya kuvuga ko ushobora kuba umwuga watunga nyiri ibihangano akawugira akazi, ukamubeshaho we n’ umuryango. Ubu umuhanzi ategura igitaramo, agashyiraho n’ ibiciro byo kwinjira muri icyo gitaramo abantu bakitabita ku bwinshi, inzu z’ imyidagaduro zigakubita zikuzura. mu gihe mbere byari nk’ ikosi ry’ abakomando.