Ni igikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2024 mu mujyi wa Kigali-Kacyiru ahazwi nko kuri Solace ministries guhera saa tatu za mugitondo kugera saa saba.
Eric Kwizera Umuyobozi wiyi foundation yabwiye ikinyamakuru HolyRwanda.com ko iki gikorwa cyo kwita kubuzima bwaba bana n\imiryango yabo babaha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante) kiri mubindi bakora byo gufasha abana batishoboye babasubiza ibyiringiro n’icyizere cy’ejo hazaza aho babigisha ijambo ry’Imana,bakabasubiza mu ishuri ndetse bagakora n’ibikorwa bifasha aba bana kwidagadura kuko abana bakunda kwishima binyuze mu myidagaduro.
Aho yanasabye abantu bose ko babashyigikira muri ibi bikorwa byo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye kugirango ikibazo cy’amikoro cyangwa kudakurikiranwa ntikigatume bava mu ishuri cyangwa ngo bitume babona ko nta ejo hazaza bafite bitewe nuko ubuzima barimo bubagoye.
Kwizera charity foundation yatangiye muri Covid-19, ubwo Kwizera wari warafashijwe n’umuryango ufasha abana batishoboye ukabagobotora mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu (Compassion International) yagira ga umutwaro cyane ubwo ubuzima bwari bugoranye muri icyo gihe abona abana benshi aho yari atuye bagiye bareka ishuri burundu yiyemeza kubasha ariko nawe yarakirimo yiga muwa 3 muri AUCA gusa yigaga anakora, yumvise agize umutwaro wo kubasubiza ku ishuri kuko yabonaga akamaro k’ishuri. yatangiye yegeranya bakeya abigisha Ijambo ry’imana, Icyongereza, kubyina, gushushanya n’ibindi abana bakunda birimo n’imikino. nibwo yatangiye kwegera inshuti ze nabo bakoranaga ababwira ko bakwiriye gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye bavuye mu mashuri kubera kubura ubushobozi no kudakurikiranwa bagasubira mu ishuri, nuko bose bagenda basubira mu ishuri gutyo.