Image default
Ibitaramo

See Muzik,Chryso Ndasingwa,Fabrice&Maya bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe”Chayah”.

Abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda See Muzik,Chryso Ndasingwa na couple ya Fabrice &Maya bagiye guhurira mu giterane cyiswe” Cayah.

Chayah ni igiterane kigiye kuba ku nshuro ya gatatu Chayah ni igiterane cyatangiye mu mwaka wa 2019 gitangijwe n’abagore b’abayobozi mu matorero atandukanye bayobowe na Pastor Florence Mugisha.

Ubundi Chayah ni ijambo ryo mu giheburayo risobanura kongera kubaho, ububyutse no gutera imbere.

Intego yacyo ni uguharanira ko habaho ububyutse budasanzwe mu gihugu.

Ku nshuro ya mbere kikaba cyarabereye ku itorero rya CLA, naho nshuro ya kabiri kibera Omega Church, mu gihe kuri iyi nshuro kizabera mu itorero rya New Life Bible Church.

Iki giterane cyatangijwe hagamijwe guhagurutsa abantu b’ingeri zose kugira ngo barusheho kwegera Imana binyuze mu guterana, kwinginga ndetse n’ivugabumwa.

Intego y’iki giterane muri uyu mwaka ni ugutumira umubare munini w’urubyiruko, abizera n’abatizera kugira ngo bahure n’Imana no guhindurwa n’ubuntu bwayo, nk’abantu bibasirwa bikomeye n’agahinda gakabije, kwiyahura, kubatwa n’ibibi no kutagira icyerekezo bakigishwa ko umuti wabyo urambye uboneka muri Yesu Kristo.

Biteganyijwe ko iki giterane kizamara iminsi itatu kuva ku italiki ya 28 kugeza kuri 30 mu kwezi kwa gatandatu.

Umunsi wambere kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku munsi wa kabiri gitangire saa munani z’amanywa, naho ku munsi wa nyuma kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu munsi ukaba ufite umwihariko kuko uzibanda ku rubyiruko.

Pastor Charles Mugisha, Pastor Florence Mugisha, Pastor Christopher Rue, Pastor Dana Rue, Pastor Edmond Kivuye, Dr Michael Biryabarema, Pastor Lea Mukabaranga , nibo bazigisha kuri iyi nshuro, mu gihe biteganyijwe ko abaramyi barimo Chryso Ndasingwa, Fabrice na Maya na See Muzik bazaririmba muri iki gitaramo

Urubyiruko nka bamwe mu bantu batekerejweho cyane mu mitegurire y’iki giterane bikaba bitezwe ko bazitabira bakakira inyigisho zabagenewe

umuramyi Chryso Ndasingwa agiye kwitabira iki Gitaramo nyuma yo guhesha umugisha abakunzi be mu gitaramo cyiswe wahozeho live concert Aho yandikishije amateka aremereye mu nyubako ya BK Arena.

Umuramyi See Muzik ni umwe mu baramyi bahagaze neza muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye zirimo
indirimbo nziza yise”Remind me” yibutsa abantu kuzirikana Imirimo y’Imana .

Fabrice &Maya ni I couple ikunzwe cyane bakaba babarizwa mu muryango witwa Heavenly Melodies Africa .Aba baramyi bakaba baherutse guhembura abakunzi babo mu gitaramo cyo kuwa 02/06/2024 kuri CLA Nyarutarama,ni igitaramo cyiswe “Transformation Africa.

Iki giterane kizabera mu rusengero rwa New life Bible Church kuva le 28/06 kugeza le 30/06/2024 .Ku munsi wa gatanu no ku cyumweru ,iki giterane kizajya gitangira saa kumi n’imwe n’igice zo ku mugoroba mu gihe kuwa Gatandatu kizatangira saa munani z’amanywa.

Related posts

Kwinjira ni Ubuntu! byinshi ku gitaramo ‘Made in Heaven’ cya Papy Clever na Dorcas batumiyemo Chryso Ndasingwa na True Promises.

Nyawe Lamberto

SCOVIA shobora gukurikira DORIMBOGO atitonze. Bishop RUGAGI ni umukozi w’ Imana ntakamumenyere, EV XAVIER Rutabagisha atanze inama kuri iki kibazo.

Nyawe Lamberto

Korali Goshen  ya ADEPR Kibagabaga, yateguye igiterane gikomeye kizarimbamo umuhanzi Alex Dusabe

Christian Abayisenga

Leave a Comment