Samuel E ni umunyarwanda ariko utuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika akaba ari umuntu ukunda Imana n’ abantu akaba avuka mumuryango ukunda Imana, akaba akunda kuramya noguhimbaza Imana no gufasha abakene.
Imana imuhamagara yamuhaye ubutumwa bwo guha ihumure abantu akababwira ko Imana ishobora byose Kandi imigisha yayo n’amahoro bikwiye umuntu wese uyubaha kdi agakora ibyogukiranuka kdi ushima Imana muribyose, Yaba akennye cyangwa akize Imana izakomeza yitwe Imana.
Aganira na HolyRwanda.com uyu muramyi yavuze ko Indirimbo Jehovah Shama ayandika yatekereje ibintu Imana igenda idukorera umunsi kumunsi ititaye kuntegenke zacu, n’ukuntu yaduhaye k’umigisha wayo ikaduhindurira amazina, ikaturaga n’ubugingo bw’iteka.
Iyi ndirimbo yashyize hanze yitwa Jehovah Shamah ikaba imaze iminsi itatu kuri youtube channel ye yitwa Samuel E Official