Eddy Muramyi ni umusore uvuka mu muryango w’abakozi b’Imana, igihe kimwe yaje kurwara agera ubwo yagaragara ko yapfuye ababyeyi n’inshuti n’abavandimwe batangiye kurira ko yapfuye bagiye kubona babona agarutse mu buzima, guhera icyo gihe ahigira Imana yarimukoreye igitangaza ko azayikorera kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka, nibwo yahaye iyerekwa ryo kujya akorera Imana mu ndirimbo.
Muramyi muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo Amaraso na Rukundo we n’izindi wasanga kuri youtube channel ye yitwa Eddy Muramyi.
Mu rwego rwo kwifatanya n’inshuti ze n’abantu bose bafite amashimwe bakomoye kurukundo rw’Imana yateguje igitaramo azanafatiramo amashusho cyitwa Rukundo Live recording kizaba kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 kuri Crown Conference Hall Nyarutarama.
Eddy Muramyi yasabye abantu bose kwitegura iyi tariki bakaza kwifatanya mugushima Imana kubw’urukundo rwayo ruhambaye