Rev Pst Dr Antione Rutayisire yageze muri Canada aho yitabiriye igitaramo cyateguwe Apostle Rwema Kibibi afatanyije na Worship team ya Kingdom Minded Church ihagarariwe na Etienne Nkuru wamenyekanye mu ndirimbo “ndagukeneye” ikorera umurimo w’Imana muri canada mu mujyi wa Edmonton
Iki gitaramo cyiswe 8 hours of praise and worship gifite insanganyamatsiko dusanga muri Yohana 4:23 “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga” kizatangira tariki 29 Kamena 2024 guhera saa sita kugera saa mbiri z’umugoroba no kucyumweru saa cyenda kugera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba noneho guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba habe igitaramo kugera saa tatu z’ijoro ku isaha yo muri Canada. Iki gitaramo kizabera kuri Bethel Community Church 1420425 Street aho kwinjira ari ubuntu.
Iki gitaramo usibye Rev Pst Dr Antoine Rutayisire wagitumiwemo cyatumiwemo n’abaramyi bakunzwe nka Adrien Misigaro na Nice Ndatabaye ndetse n’amatsinda arimo Gisubizo Ministries Edmonton, Victory Worship Team, Eden Garden Worship Team.
Nkuru Etienne umuyobozi wa Kingdom Minded Church yatumiye abantu bose bazabishobora kuzaza kwifatanya nabo muri ibi bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana