Ishimwe Grace ni umukobwa wakuriye mu Karere ka Rwamagana ariko ubu akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, ni Umuhanzikazi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni umwe mu bahanzi banditse amateka yo kuba umuramyi wa mbere mu Rwanda uteye intambwe yo kwiyamamaza ku mwanya w’Ubudepite. Uyu yagaragaye gacye mu myidagaduro yo mu Rwanda, kuko atakunze kwigaragaza cyane  ariko akaba asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Grace Yaminuje mu mategeko muri Kaminuza ya UNILAK mu mwaka wa 2022, ubu akaba ari kwiga mu mashuri amufasha kuba Umunyamwuga mu bijyanye n’Amategeko, akaba ari mu bakandida 55  b’ishyaka PDI bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu matora azaba taliki ya 14 ni ya 15 Nyakanga uyu wa 2024
Aganira HolyRwanda.com yagize ati” nagize inyota yo kujya muri Politiki ubwo nigaga muri kaminuza “kuko ni bwo nari maze gusobanukirwa, niyumvamo urukundo rw’igihugu cyanjye cyane” ati “Ni na yo mpamvu urungano rwanjye babaga bafite indoto zitandukabye bamwe bifuza kuba mu bihugu byo mu mahanga banabigerageza, ariko njye nahoze nifuza kuzaguma ku butaka bwambyaye nkakorera igihugu cyanjye n’imbaraga zanjye zose”. Abajijwe aho igitekerezo cyo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko cyavuye, yagize ati” ubwo namenyaga inshingano za ‘Parliament’ [Inteko Ishinga Amategeko] ndetse bijyana n’uko nize amategeko. Ubu mbarizwa mu ishyaka rya PDI ari naho nanyujije kandidature yanjye nyuma yo kubona ko