Image default
Indirimbo

Burundi: Umuramyi Gisele Nishimwe wahundagajweho imigisha yinjiranye indirimbo”Narababariwe”

Abakunzi nindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunze guhuriza ku ntero ivuga ko I Burundi hari impano nyinshi zimeze nka zahabu itwikirije amazi,bivuze ko hari abatabona uko basesa umuhamagaro.

Kuri ubu Impano igezweho I Burundi ni umukobwa witwa Gisele Nishimwe wamuritse indirimbo nziza “Narababariwe Ikubiyemo ishimwe mvamutima nyuma yo kubabarirwa ibyaha n’ibicumuro kubw’amaraso ya Yesu Kristo wabaye inshungu y’ibyaha byabari mu isi.

Kanda hano wumve indirimbo narababariwe ya Gisele

Muri iyi ndirimbo agira ati”Narababariwe,Yesu yarambambiwe,Mbega urukundo ruhebuje rutagira umupaka!

Aganira n’umwe mu banyamakuru ba Holy Rwanda,Yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya mbere yise “Narababariwe” butomora urukundo Kristo Yesu adukunda ikiremwa muntu atarobanuye kubutoni. yavuzeko urwo rukundo arirwo rwatumye yitanga kugira ngo dukire”. Iyi ndirimbo ifite Ireme mu myandikire ikaba yarashyizweho ukuboko na Kabuhariwe Danny Mutabazi uzwiho kugira ukuboko Kwa zahabu mu myandikire doreko ariwe kuri ubu wanditse indirimbo 4 z’abaramyi Vestine na Dorcas zigaragiwe na” Umutaka wigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko Ababa mu Rwanda ,mu Burundi n’aba Diaspora.Niwe Kandi wandika indirimbo z’umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri Trinity For Support Aho kuri ubu akomeje imyiteguro mu gitaramo cyiswe”Evening of Praise and worship cyateguwe na Ragepra ya Camp Kigali cyo kuwa 29/06/2024.

Gisele Nishimwe Ni umuhanzikazi bafatwa nk’uwavukanye isaro doreko nyuma yo kumurika iyi ndirimbo,benshi bagiye kuri YouTube ahatangirwa ibitekerezo bamuhundagazaho imigisha banamwaturaho kugera kure mu iterambere Aho bahurizaga ku kuba afite impano y’akataraboneka.

Uyu muramyi ni umwe mu bantu bakurikirana umuziki wa Gospel mu Rwanda akaba ahamya ko mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze kugera ku ntera ihambaye akaba yavuzeko akunda cyane Sarah Sanyu wamamaye muri Ambassadors of Christ choir.

Giselle Nishimwe asengera mu Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba yaratangiye kuririmba kuva akiri umwana mu ishuli ryo kucyumweru. Yagize Ati “Naririmbye muri korali y’abana, nkura mbikunda cyane, nza guhura n’ibirushya byinshi kuko nta bushobozi nari mfite bwo gukora indirimbo. Ubu ndashima Imana yaciye inzira, nshize hanze indirimbo navuga ko ari iya mbere”.

Ubwo yavugaga ku kazoza ke Muri Muzika,Yagize ati”Mu Burundi no mu Rwanda bitege ibikorwa byiza biyobowe na Mwuka Wera biciye mu kuririmba indirimbo zikora ku mitima ya benshi ziherekejwe na Mwuka Wera”

Abajijwe Aho yamenyaniye na Danny Mutabazi,Yavuze ko Danny Mutabazi wamwandikiye iyi ndirimbo nziza yamwinjije mu kibuga yamumenyeye mu ndirimbo yandikiye Vestine na Dorcas.Akaba yavuzeko Danny Mutabazi Ari umuntu ufite impano ikomeye cyane akaba n’umunyamurava

Danny Mutabazi wanditse indirimbo Narababariwe

Related posts

Umuramyi Serugo Bihozagara Bonke yateguje abakunzi be umunezero mu ndirimbo”Ntahinduka”.

Editor

Israel Mbonyi ayoboye urutonde rw’indirimbo za gospel 5 zikunzwe mu kiganiro Holy Room cya Isibo TV

Editor

Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya bise “SATANI YARATSINZWE”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment