Image default
Amakuru

Dr Alfred GATETE na Divine Nyinawumuntu bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe Evening Praise  and Worship

Ku Nshuro ya mbere,Umuramyi Divine Nyinawumuntu agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe “Evening and Worship”.

Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuli b’abaporotesitanti bakorera umurimo w’Imana mu ishuli rya Camp Kigali(RAJEPRA . Cyatumiwemo abakozi b’Imana barimo  Dr Alfred GATETE n’ umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa mu itsinda rya Kingdom of God na Korali abihanganye ya ADEPR Muhima.Hazaririmbamo Kandi itsinda rya

Angel Worship Team Ndetse na Pillar Worship Team.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ,Abakunzi ha Gospel bararitswe n’uyu muryango mu gufatanya kuramya no guhimbaza Imana no gushimira abanyeshuli bakoze umurimo w’Imana bakaba batazakomeza camp Kigali kuberako bamwe basoje amashuli yisumbuye mugihe hari n’abandi bimukira ku bindi bigo.

Ni muri urwo rwego Uyu muryango  uyoborwa na Bwana Niyonugabo Jean Pierre ugiye kwifatanya na Divine Nyinawumuntu,Angel Worship Team na Pillar Worship Team mu gususurutsa abazitabira iki Gitaramo mu bihimbano by’umwuka mu gihe Pastor Dr Alfred ariwe uzigisha ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro Holy Room cya Isibo FM cyo kuwa 23/06/2024,Divine Nyinawumuntu wari umutumirwa yavuzeko yishimiye kuzataramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo ze zirimo urugendo,Irembo n’izindi.Yagize ati”Kuri ubu mfite ibyishimo byo kuba ngiye gutaramira abakunzi banjye mu gitaramo mfata nk’icy’amateka.Ikindi,yasobanuye ko yakoze imyitozo ihambaye izatuma abasha guhembura abakunzi be.

Umuramyi Nyinawumuntu Divine kuri Isibo radio ari gutumira abantu

Belyse abayisenga wari kumwe na Divine muri studio za Isibo TV akaba n’umwe mu bayobozi bayobora ragepra ya camp Kigali,yasobanuye ko nka Ragepra bateguye  neza bakaba Bizera ko Imana izabakoresha iby’ubutwali.

Divine Nyinawumuntu ni umunyeshuli mu kigo cy’amashuli cya Camp Kigali akaba Ari mu mwaka wa 6 w’amashuli y’isumbuye Aho yiga ishami ry’amateka,ubukungu n’ibidukikije(HEG) akaba umwe mu bakandida bitegura gukora ikizamini cya leta.

Ni umwe mu baramyi bagaragaje impano bakiri batoya.

Mu mwaka wa 2023 mu kwezi Kwa 6 nibwo yagiranye amasezerano na Trinity For Support(TFS) imwe mu baterankunga b’Imena b’iki gitaramo.Kuri ubu Trinity For Support Ikaba ariyo irebera inyungu z’uyu muramyi(full management) Kuva yakorana n’iyi label nibwo uyu muramyi yamenyekanye Aho yamufashije gukora indirimbo zirimo urugendo Ndetse n’iyitwa Irembo zimwe mu ndirimbo zashimwe na benshi.Yatumiwe ku maradiyo ,amaterevizoyo anagarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye. Ni umwe mu baramyi baje ku rutonde rw’abaramyikazi 10 batanga icyizere rwakozwe n’ikinyamakuru cya inyarwanda.com Aho yashyizwe ku mwanya wa kabiri.

Nyinawumuntu Divine niwe waririmbye indirimbo yitwa Urugendo

Trinity for Support ni label yashinzwe n’umunyamakuru Obededomu Frodouard umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru cya Paradise akaba n’umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro holy room kuri Isibo FM.TFS Kandi izwi mu bikorwa byo gufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibikorwa byabo by’umwihariko kubahuza n’itangazamakuru(media management) Ikaba by’umwihariko ikorana n’abaririmbyi n’amakorali abarizwa hanze y’U Rwanda(Diaspora) Aho kuri ubu ikorana na Antoinette Rehema uzwi mu ndirimbo “Kuboroga,Ibinezaneza n’izindi”,Bonke Bihozagara,Muhoza Maombi Honette wakoranye indirimbo iby’Imana ikora na Gentil Kipenzi anakorana na Patient Bizimana, Hope Promise n’abandi.

Kuri ubu uyu muramyi akaba abarizwa no mu itsinda rya Kingdom of God Ministries .

Teens For Christ(TFC) umuryango uzwi  mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bigo by’amashuli nayo Ikaba undi mufatanyabikorwa w’iki gitaramo .

Tubibutseko muri iki Gitaramo kizabera mu kigo cy’amashuli cya Camp Kigali kwinjira Ari Ubuntu.

Related posts

CHAYAH Gathering 2024: Embracing God’s Fame in Our Days

Christian Abayisenga

Imvamutima za Mabosi ! Dufitimana Yujuje Miriyoni Eshatu,ateguza igitaramo

Nyawe Lamberto

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe Nyuma yo kubatiza Dj Brianne, yabatije n’ Umurinzi wa Alliah Cool

Nyawe Lamberto

Leave a Comment