Image default
Amakuru

Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda bahuriye hamwe ngo baganire ku bibazo bahura nabyo nuko bateza imbere abakozi bayoboye n’ibigo bakorera

Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda baganira

Ku nshuro ya mbere abantu 30 bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye bazwi nkaba Human Resources mu rurimi rw’icyongereza kuri uyu wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyiswe  People Matters Kigali Rwanda aho bamenyanye,banaganira ku mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo baranunganirana bahana  amakuru agezweho mu bigo byabo.

Byari ibiganiro bishimiye banasangizanya amakuru n’imbogamizi bari guhura nazo aho bakora

Steven Murenzi wateguye iki gikorwa yavuze ko kizajya gihoraho mu rwego rwo kugira ngo abashinzwe abakozi baganire ku iterambere ry’abakozi n’ibigo bakorera ariko bikazajya biterwa nabazitabira ndetse n’abayobozi b’ibigo

Steven Murenzi wateguye People Matters Kigali Rwanda

Aba bashinzwe abakozi bahuye mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibigo bakorera bitera ingaruka zirimo guhungabana kubukungu no guhungabana ku bakozi babyo aho bamwe babuze akazi abandi bagabanyirizwa imishahara.

Luyenzi K Enock General manager HR MTN Rwandacell Plc ni umwe mubaganirije abitabiriye ibi biganiro

Muri iyi nama bongeye kwibukiranya ko deparitema ishinzwe abakozi igomba kwitabwaho kuko ari ingenzi cyane iyo itameze neza bigira ingaruka ku iterambere ry’abakozi n’ibigo bakorera

Amwe mu mafoto y’abitabiriye

Related posts

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe Nyuma yo kubatiza Dj Brianne, yabatije n’ Umurinzi wa Alliah Cool

Nyawe Lamberto

Umuhanzi Chryso Ndasingwa, nyuma yo kuzuza BK Arena, aciye impaka asohora indirimbo “Ngwino urebe” yuje ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

Leave a Comment