Ikipe y’igihugu y’ubusuwisi kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Olympia Berlin yasezereye ubutaliyani muri kimwe cy’umunani iyitsinze ibitego bibiri k’ubusa, igitego cya mbere cy’Ubusuwisi cyabonetse mu gice cya mbere ikindi bagitsinda bakiva kuruhuka, abataliyani bananirwa kwishyura
Ni nyuma yuko ibi bihugu byombi birenze imikino y’amatsinda aho Ubutaliyali bwabaye ubwa kabiri n’amanota ane mu itsinda bahuriyemo na Esipanye,Croatia na Albania mugihe Ubusuwisi bubaye ubwa kabiri mu itsinda bahuriyemo n’Ubudage bwakiriye iri rushanwa, Scotland na Hungary. Ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi gutsinda bisize ibaye igihugu cya mbere kigeze muri kimwe cya kane muri EURO 2024