Image default
Imikino

Ikipe ya APR FC yatandukanye n’umukinnyi Ndikumana Danny

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Ndikumana Danny wimyaka makumyabiri n’itatu yatandukanye n’ikipe ya APR FC nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo kuko yayinjiyemo mu mwaka wa 2023

Nyuma y’uko uyu mukinnyi yigaragaje muri shampiyona y’Uburundi mu ikipe ya Rukinzo ndetse akanitwara neza mu mikino y’amakipe ya gipolisi yo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba aho yakiniraga ikipe ye ya Rukinzo byatumye abengukwa n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi agerageza ko yayikinira ibyangombwa biba ikibazo gusa yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Uyu mukinnyi nyuma y’uko umusaruro ubaye muke muri APR FC yerekeje mu ikipe ya Gasogi United ku masezerano y’imyaka ibiri ngo yongere arebe ko yasubira mu bihe bye byiza kuko avuga ko yabuze umwanya mu ikipe ya APR FC

Related posts

Icyihishe inyuma y’igenda ry’inkingi ya mwamba mu gukomera kwa Arsenal tubona ubu.

Mugisha Alpha

Umunyezamu wahoze akinira Manchester United yahawe ibihano n’ikipe ye

Mugisha Alpha

Manchester United igeze aho umwanzi ayishaka

Mugisha Alpha

Leave a Comment