Image default
Imikino

NEYMAR ati “Vinicius ndamuha amahirwe kurusha abandi bose”

Neymar wahaye amahirwe Vinicius Junior

Kabuhariwe w’umunya Brazil Neymar junior dos Santos w’imyaka 32 wamenyekanye mu makipe akomeye I bulayi nka FC Barcelona yagezemo mu mwaka wa 2013 avuye iwabo muri Brazil akayivamo mu mwaka wa 2017 ubwo yerekezaga mu ikipe ya Paris saint Germain yavuyemo mu mwaka ushize ubwo yerekezaga muri Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite yavuze uko abona abakandida b’umupira wa zahabu uzwi nka Ballon D’Or.

Vinicius Junior uhabwa amahirwe yo kwegukana ballon d’Or

Neymar aganira n’itangazamakuru yavuze ko abaye ari we utanga Ballon D’Or uwambere yamugira Vinicius Junior w’imyaka makumyabiri n’itatu ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye agakurikirwa n’abakinnyi babiri bose bakinana mu ikipe ya Real Madrid aribo Jude Bellingham w’umwongereza w’imyaka myakumyabiri n’umwe na Rodrygo ukomoka muri Brazil w’imyaka makumyabiri n’itatu ngo bombi yabagira aba kabiri ubundi bagakurikirwa na Kylian Mbappe w’umufaransa uherutse kugurwa na Real Madrid aho avuga ko yamugira uwa gatatu

Ubu Neymar ntabwo ari gukina kubera ikibazo cy’imvune cyanatumye atitabazwa n’umutoza w’igihugu cye ubu akaba  ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yagiye gushyigikira bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu ya Brazil mu gikombe cya Copa America 2024 kiri kuhabera kuva kuwa 20 kamena kugeza kuwa 14 nyakanga uyu mwaka

Kylian Mbappe wagizwe uwa Gatatu

Related posts

Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Mbonyi,Chryso, Gaby,Tonzi, Aime,Bosco Nshuti, Nkomezi…bahuriye mu ndirimbo”TURAJE”igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kuby’ Urwanda rumaze kugeraho.

Nyawe Lamberto

Emerson Royal yavuze imbamutima ze nyuma yo kugera muri AC Milan

Mugisha Alpha

Ese Dele Ali yaba agarutse mu isi ya ruhago

Mugisha Alpha

Leave a Comment