Ikipe ikina ikiciro cya mbere mu Bwongereza ikaba no muzikomeye kw’isi Manchester United ifite umubare munini w’abakunzi hirya no hino ku isi yashyize ahagaragara umwambaro mushya izakoresha mu mwaka w’imikino 2024/2025
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya mbere nyakanga 2024 ikipe ya Manchester United ibinyujije kurukuta rw’iyi kipe rwa Instagram iyi kipe yerekanye umwambaro mushya Aho ari umwambaro ugaragaraho umufatanyabikorwa mushya utandukanye n’uwo bari basanzwe bambara mu gatuza,iyi kipe mu gusohora uyu mwambaro  yifashishije abakinnyi bayo batoya barimo umwongereza w’imyaka cumi n’icyenda Kobbie Mainoo, umunya Denmark w’imyaka makumyabiri n’umwe Rasmus Hojlund n’umunya Arijantine w’imyaka makumyabiri Alejandro Garnacho iyi kipe ivuga ko aba bakinnyi Ari bo ejo hazaza hayo
Iyi kipe ishyize hanze umwambaro izifashisha mu mikino yakiriye abenshi bita umwambaro wa mbere, indi myambaro irimo iyo izifashisha mugihe yasuye ntirayishyira hanze.