Image default
Amakuru

Abaramyi Jado Sinza na Esther Umulisa bashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo

Jado Sinza wakunzwe mu ndirimbo Ndategereje n’izindi nyinshi nyuma yuko atangaje ko yatangiye umushinga w’ubukwe na Umulisa Esther baririmbana muri New Melody Choir rimwe na rimwe wamufashaga no mu ndirimbo ze bashyize hanze itariki y’ubukwe aho batangaje ko buzaba tariki 21/9/2024 kuri ubu bakurikijeho gushyira hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo

Ubutumire bwabo ikinyamakuru HolyRwanda.com bwamaze kubona bugaragaza ko ubukwe ntacyahindutse buzaba tariki 21/9/2024 aho gusaba no gukwa bizabera kuri MEZ PARK saa tatu, gusezerana mu rusengero bikaba saa munani z’umugoroba kuri ADEPR Remera naho gusangira no gutarama bikaba saa kumi n’imwe kuri MEZ PARK

Jado Sinza na Esther Umulisa basoje ubutumire babwira abantu ko kubana nabo ari umugisha

Related posts

Dr Ipyana mu kagare k’abamugaye yarijije benshi ariko abasigira ishyaka ryo gukunda Imana no mu bihe bigoye

Christian Abayisenga

Ibigo byabaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi muri 2024 bigiye guhembwa

Christian Abayisenga

Ese Icyorezo cya MARBUG, gikomoka he? nacyirinda nte? Cyandura ute? Sobanukirwa byose ukize amagara yawe!

Nyawe Lamberto

Leave a Comment