Image default
Amakuru

Aime Uwimana azajya muri Amerika tariki 18/8/2024 kwitabira igitaramo cyateguwe na Nice Ndatabaye

Aya makuru yiki gitaramo cyitwa Intimate worship session 2 kizanafatirwamo amashusho, yatangajwe n’umuramyi Nice Ndatabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 ahagana I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo yasangizaga ubutumire umunyamakuru wa HolyRwanda.com.

Aho yagize ati “Tuzaba turi kumwe n’umukozi w’Imana. Aime uwimana kuva I Kigali, Ntuzahabure,gura ticket yawe hano kuri link cyangwa uhamagare izi nimero bakugezeho ticket. Bless you +1 (319) 693-0971(Indianapolis), +1 (937) 260-1574(Ohio), +1 (502) 994-3380 Kentucky

For more information: +1 (210) 966-3438”

Aime Uwimana abaramyi n’abahanzi benshi bakunda kumuhimba bishop nkizina ry’icyubahiro baba bamuhaye kubera ubuhanga n’igikundiro Imana yamuhaye ndetse no kumushimira umuhate no kudatezuka kugukorera Imana

Yaririmbye indirimbo nyinshi zahembuye imitima ya benshi harimo izitwa Iminsi yose,Njye ndi umukristo yo mugitabo na Muririmbire Uwiteka yafashwe nk’indirimbo y’ibihe byose kubanyarwanda

Kwitabira igitaramo uyu muramyi yaririmbyemo biba ari umugisha kuko Imana imukoresheje ihembura imitima y’abantu bayo ikabuzuza umunezero n’ibyishimo, Abantu ntibazibagirwa ibyo Imana yakoze ubwo yataramanaga n’itsinda mpuzamahanga rya Hillsong London tariki

6 ukuboza 2019

Related posts

Umuramyi Jado Sinza n’umukunzi we berekanywe mu rusengero, nyuma y’imyaka 7 bakundana

Editor

Umunyarwenya Bijiyobija n’ Umuramyi Mutesi Derifins bashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “AMASHIMWE”

Nyawe Lamberto

Apôtre Apollinaire Habonimana n’umufasha we bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo

Editor

Leave a Comment