Image default
Amakuru

Ku myaka mirongo ine Jose Fonte yabonye indi kipe yerekezamo

Umukinnyi ukomoka my gihugu cya Portugal Jose Fonte w’imyaka mirongo ine wakiniye amakipe menshi nka Southampton yo mubwongereza kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017 ubu akaba yerekeje mu ikipe nshya ikina ikiciro cya mbere iwabo muri Portugal avuye n’ubundi mu yindi yo muri iki gihugu

Uyu mugabo wakiniye ikipe ye y’igihugu akanayifasha kwegukana igikombe cy’Uburayi cya 2016 abanza mu kibuga, amakuru dukesha ibitangazamakuru by’iwabo muri Portugal biravuga ko yerekeje mu ikipe ya Casa Pia yaje ku mwanya wa munani ku rutonde umwaka w’imikino ushize ku masezerano y’umwaka umwe avuye mu ikipe ya Sc Braga yajemo avuye mu gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe ya LOSC Lille yagiyemo mu mwaka wa 2018

Uyu mugabo yatangiye umwuga wo gukina ruhago iwabo muri Portugal kumyaka umunani mu mwaka wa 1991.

Related posts

Ese koko n’icyaha kumva indirimbo z’ ibishegu ku Bakristo? Menya, usobanukirwe byose kuribyo.

Nyawe Lamberto

Umuramyikazi Grace Ishimwe, uri guhatanira kuba Depite yagaragaje ibibazo Bikomeye azibandaho mu guhangana nabyo, naramuka atowe

Nyawe Lamberto

Apôtre Apollinaire Habonimana n’umufasha we bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo

Editor

Leave a Comment