Image default
Amakuru

Umuramyi Samuel Mushimiyimana yiyunze n’abamwibazagaho mu ndirimbo”Izabikora”

Hari hashize amezi 5 umuramyi Samuel Mushimiyimana uzwi ku izina rya”Mushi” cyangwa se “Izabisohoza” adasohora indirimbo doreko yaherukaga gushyira igihangano kuri YouTube mu mezi atanu ashize ubwo yasohoraga indirimbo” Ntisaza”! Kuri ubu uyu muramyi akaba yajanjaguye iki gikombe gisharira yaramaze iminsi anyweraho cyo kuburirwa irengero(ni igikombe abahanzi benshi batinya kunyweraho) akaba yasohoye indirimbo”Izabikora”!

Indirimbo Izabikora ni imwe mu ndirimbo ziteguye neza cyangwa se ikubiye Ikaba ifite amashusho meza agaragaramo na bamwe mu baramyi bazwi nka Ange Kelly uzwi ku izina rya Mama Music na Rachel Mukunde wakoranye indirimbo n’abaririmbyi bakomoka muri cameroun barimo Rouda Chris.

Mu kiganiro cyiza  yagiranye  na Holy Rwanda,Samuel Mushimiyimana yavuzeko iyi Ari indirimbo yanditswe hagati ya 2005-2006 Ikaba yarajyanywe muri studio gusa itinda gusohoka bitewe n’uko yari yasohotse itameze nk’uko abishaka. Yavuzeko yahisemo kuyisubiramo mu buryo bugezweho. Kuri ubu Ikaba yakozwe mu buryo buhanitse na Producer Sam umwe mu ba producer beza U Rwanda rufite doreko yize umuziki ku nyundo mu gihe amashusho yayo nayo byamusabye kwifashisha Producer Philos umwe mu bakora amashusho ya karahabutaka. Sammy utuye I Rubavu  bikaba byaramusabye kuva I wabo w’amahumbezi aza gukorera amashusho I Kigali anifashisha abahanzi b’i Kigali batwika.

Iyi ndirimbo Ikubiyemo ubutumwa bugamije kubuza abantu kwicira inzira .Yagize ati”Abantu basezeranyijwe bakwiye kureka kwicira inzira bakibuka ko Imana ishobora byose Yaba ibyo yababwiye n’ibyo itababwiye izabikora,Igira  impuhwe ntiyareka umuntu yaremye mu ishusho yayo.

Iyi Ikaba ishobora kuzaca agahigo ko kumara imyaka myinshi mu nzira doreko yatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2005 ubwo ni ukuvuga imyaka 19 yose.

Ni indirimbo ije yunganira izindi ndirimbo nka Jehovah Nisi yakoranye na Kabuhariwe Lorie,Ntewe ishema,Imana ubwayo n’izindi..

Related posts

Imiryango 100 itishoboye igiye guhabwa mutuelle de sante na Kwizera Charity Foundation

Editor

USA:Itsinda ribarizwamo Aime Frank ryazamuye ibendera ryo kunesha mu ndirimbo”Ngwino Usange Yesu”

Editor

AKALIZA,Umuramyi ukiri muto, yasubiyemo indirimbo “MAJINA YOTE MAZURI” ya Naomie na Dedo ikoranye ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment