Image default
Imikino

Esipanye ubu ni Umwami wa ruhago I burayi

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Esipanye yegukanye igikombe cy’Uburayi cyarangiye kuri uyu wa 14 nyakanga 2024 ku mukino wa nyuma batsinzemo ikipe y’igihugu y’abongereza ibitego bibiri kuri kimwe

Ni umukino wabereye kuri Olympia stadium mu mugi wa Berlin ukaba witabiriwe n’abafana ibihumbi mirongo itaratu na bitanu,ni umukino abantu benshi bemeza ko wabaryoheye kuko amakipe yose yasatiranye cyane byatumye Esipanye ibona igitego bakiva mu kiruhuko cy’igice cya mbere gitsinzwe na Nico Williams cyaje kwishyurwa na Cole palmer ukinira Chelsea ku munota wa 73 Esipanye iza kubona icy’insinzi kumunota wa 86 gitsinzwe na Mikel Oyazabal abongereza bananirwa kubona ikindi cyo kwishyura.

Esipanye yaherukaga kwegukana iki gikombe mu mwaka wa 2012 hari hashize imyaka cumi n’ibiri bikaba byatumye baba igihugu gifite ibikombe byinshi by’uburayi kuko cyahise kigira ibikombe bine bakurikirwa n’ubudage bufite bitatu

Related posts

APR FC yatangaje Abanyamahanga bashya

Mugisha Alpha

Nyuma y’igihe Barca yerekanye umwambaro mushya

Mugisha Alpha

Micheal Owen yavuze uko abona urutonde rwa Premier league igiye gutangira

Mugisha Alpha

Leave a Comment