Apotre Alice Kabera Mignonne umushumba w’amatorero ya Noble Family Church na Women Foundation Ministries yagarutse kuri ubu buntu bw’Imana ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika ibitabo bibiri byanditswe na Prof Dr Bishop Dr Fidele Masengo byitwa Beyond boundaries na The Grace of God
Pasteur Nzabakira Flory wari umuyobozi w’ibiganiro bigaruka kuri iki gitabo aho yarikumwe na Rev Dr Antoine Rutayisire na Amb Dr Charles Murigande yasabye Apotre Migonne kuvuga icyo iki gitabo cyamumariye nyuma yo kugisoma nk’umushumba, mugusubiza iki kibazo yabanje gushimira Imana anashimira Prof Dr Masengo wanditse ibi bitabo.
Apotre Mignonne yavuze ko asomye igitabo cyitwa The Grace of God cyatumye yitekerezaho, yashimiye Ubuntu bw’Imana bwamwizeye akaba umushumba kandi yaravutse kubabyeyi batigeze babana mu buryo bwemewe n’amategeko aho babanye badasezeranye imbere y’amategeko, yumvikana kandi avuga ubuhamya bubabaje bwuko atigeze amenya papa umubyara mu bwana bwe yamumenye ageze ku myaka 33.
Uyu mushumba yasoje asaba abantu kutaguma gukora ibyaha cyangwa kureka gukora inshingano zabo Imana yabahaye bitwaje inyigisho zitarizo ziriho kuri ubu. Yongera kubibutsa Ubuntu butwigisha aho yasomye icyanditswe kiboneka muri Tito 2:11-12 “Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none”
Ibitabo bibiri byanditswe na Prof Dr Fidele Masengo bigarukwaho na Rev Dr Antoine Rutayisire na Amb Dr Charles Murigande na Apotre Alice Kabera Mignonne bavuze ko ari ibitabo biziye igihe kandi bikenewe, umukristo wese yashaka akabisoma kuko azabisangamo ubutunzi bwinshi n’inyigisho zamufasha.
Ibi bitabo wabisanga byose kuri Amazon no ku nsengero zitandukanye hano mu Rwanda zirimo City Light Foursquare Church, Zion Temple Gatenga,Women Foundation Ministries, New Life Bible Church n’izindi