Umunyezamu w’umunyarwanda Ntwari Fiacre w’imyaka makumyabiri n’ine wakiniraga ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’epfo yagezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye mu ikipe ya AS Kigaliubu akaba avugwa ko yagiye mu yindi kipe ikomeye yo muri iki gihugu.
Nkuko uyu mukinnyi yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 15 nyakanga aho yanditse asezera abakinnyi n’abatoza ndetse na staff by’umwihariko na president w’iyi kipe wamuhaye amahirwe yo kujya muri iyi kipe avuye mu Rwanda mu magambo yavuzemo ko biba ngombwa gutera intambwe yisumbuye kuyo wari uriho.
Uyu mukinnyi aravugwa ko yerekeje mu ikipe ya Kaizer chiefs ubundi isanzwe ikomeye kuko ikunda kugera kure ku marushanwa nyafurika nubwo uyu mwaka yaje ku mwanya wa cumi muri shampiyona y’afurika y’epfo, nubwo iyi kipe itaramutangaza biravugwa ko yasinye imyaka itatu.