Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukiri umusore uri mubari gukora cyane kandi neza mu Rwanda yashyize hanze iyi ndirimbo nshya yitwa Mesiya kuri uyu wa mberetariki 15 Nyakanga 2024.
Iyi ndirimbo itangira avuga inkuru ya Yesu mu Nyanja n’abigishwa be maze umuyaga n’umuhengeri biba byinshi maze abigishwa barataka bati Data byuka udukize, maze Yesu arabyuka acyaha umuyaga n’umuhengeri maze biramwumvira.
Akomeza yamamaza ko Yesu ariwe Mesiya kandi ari umugabo w’intwari iyo arambuye ukuboko imiyaga n’imiraba birahunga
Iyi ndirimbo wayisanga kuri youtube channel yitwa Eddy Muramyi