Umukinnyi w’umunyarwanda Haruna Niyonzima yagarutse gukina muri shampiyona ya hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon sport avuye mu gihugu cya Libya mu ikipe ya Al Ta’awon Sc yagiyemo avuye mu ikipe ya As Kigali mu kwa mbere 2023.
Uyu mukinnyi kuri uyu wa 16 nyakanga nibwo yatangajwe n’ikipe ya Rayon sport ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriwe kandi ategerejweho ubuhanga n’ubunararibonye azaha abakinnyi bagenzi be n’ikipe muri rusange mu gihe cy’umwaka umwe wasinywe ku masezerano ku mpande zombi.
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe hano mu Rwanda nka APR FC,AS Kigali na Rayon sport agarutsemo biravugwa ko ashobora kuzakina ariko anitegura kuzaba umutoza mu myaka iri imbere kuko Ari gushaka impamyabushobozi z’isumbuye nk’umutoza.