Image default
Amakuru

Urukundo rukomeje kuganza hagati y’ umuramyi Rene n’umugore we Tracy Agasaro wa RBA

Ku wa 04 Ukuboza mu mwaka wa 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho bahamije isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’Imana n’abantu muruhame bose babireba.

Ubusanzwe Agasaro Tracy,ni umuramyikazi wabigize umwuga we n’umugabo we, ariko akaba n’ umunyamakuru ukorera kuri televiziyo izwi nka KC2, ikaba Televiziyo ya kabili ya RBA.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 nyakanga, nibwo Tracy Agasaro yateye imitoma umwami w’umutima we Rene Patrick, ubwo bizihizaga isabukuru y’ imyaka ine, amwemereye kumubera umufasha ubuziraherezo akavuga ngo ndabyemeye ndetse nshyizeho na Kashe.

Umuhanzi René Patrick ni umwe mubagize uruhare rukomeye mu kwinjiza umugore we Tracy Agasaro mu muziki, Icyo gihe batangiriye ku ndirimbo y’amashusho bise “Jehovah’’ ikaba indirimbo yo gushimira Imana akaba arinayo ndirimbo aba bahanzi bashyize hanze nyuma yo kurushinga.

Aba bombi bakomeje gukora cyane bakaba bakunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye baba batumiwemo bya Gikiristo,cyane ko hari nibyo Tracy Agasaro ayobora, kuko ari na Mc mwiza.

Related posts

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Israel Mbonyi yagaragaye yagiye kwamamaza Perezida Paul Kagame anasaba abamukunda kuzamutora

Editor

Ibigo byabaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi muri 2024 bigiye guhembwa

Christian Abayisenga

Leave a Comment