Iki giterane cyitwa Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25, aho muri uyu mwaka turimo wa 2024 hazizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 iki giterane kimaze kiba ndetse na 25 itorero rya Zion Temple Celebration Center rimaze ritangiye kumugaragaro bose babireba.
Ibi byatangajwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, ariwe Intumwa Dr Paul Gitwaza akaba ari n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries. Akaba yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n’iz’itorero.
Mu butumwa Gitwaza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira taliki ya 4 kirangire ku wa 11 Kanama 2024, kikazaba kibaye ku nshuro ya 25 ariyo mpamvu hazizihirizwamo isabukuru yiyi myaka 25 iki giterane kimaze kiba buri mwaka
Dr.Paul Gitwaza yagize ati:”Shalom bene Data,Nishimiye cyane kubagezaho amakuru y’isabukuru yegereye y’imyaka 25 Afrika Haguruka ndetse na Zion Temple bimaze bibayeyo,iyi myaka 25 ndayireba nk’ejo hashize. Yakomeje agira ati:”Ubwo Uwiteka yampaga iyerekwa ryari risobanutse rwose ,Uwiteka yashakaga gukangura Abanyafurika ndetse n’abatuye mu mahanga n’Abirabura b’Abanyamerika guhaguruka bakabaho ubuzima bushingiye kuri Kirisitu Yesu ,bagahaguruka bagahindura uyu mugabane w’Afurika yaba mu buryo bw’umwuka,mu mibereho ndetse no mu iterambere rya Afurika ” .
Intumwa Dr.Paul Gitwaza Yakomeje agira ati:” Igiterane cyacu Ngarukamwaka cya Afurika Haguruka ni uguhuzwa nuko tugamije kwamamaza ubuhanuzi ndetse no kuyobora kubu Mana ku misozi yose uko ari 7 Ati:” Mu gihe dutegerezanyije amatsiko igiterane Afrika Haguruka ku nshuro ya 24 ndashaka gushimangira akamaro k’umusanzu wawe kuko Afrika Haguruka si iy’iy’Itsinda cyangwa abantu runaka ahubwo ninjye nawe kuko ni Umwanya duhurira hamwe duhujwe n’urukundo rwa Afurika ndetse no kwizera amasezerano y’Imana kandi ni umwanya wo guhura ,kwakira amasezerano mashya,kwiga,kwakira ibitekerezo bishya nkuko mubimenyereye “.
Bityo ndagira ngo nkubwireko kugira uruhare muri Afrika Haguruka birenze kuyitabira.
Akomeza agira ati :”Dufite gahunda yo gukusanya ubushobozi kandi dukeneye inkunga yawe rero ndakangurira buri wese yaba inshuti,abanyamuryango ba Minisiteri y’ijambo ry’ukuri na Zion Temple Celebration Center gukora icyo gikorwa cy’inkunga idasanzwe kandi ubwitange bwawe burasiga impinduka kubazitabira iki giterane.
Apostle Dr Paul Gitwaza yasoje ubu butumwa asabira umugisha umuntu wese uzatanga inkunga kugira ngo iki giterane kizagende neza uyu mwaka wa 2024. Andi makuru arambuye wayasanga ku mbuga nkoranyambaga za Zion Tempele Celebration Center.
Iki giterane Africa Haguruka gisanzwe kiberamo ibindi bikorwa birimo amahugurwa ku misozi irindwi irimo Umurimo w’Ivugabutumwa, Ubuyobozi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro. Aya mahugurwa atangwa n’abakozi b’Imana batandukanye basanzwe babifite ubumenyi muri iyo misozi. Ayo mahugurwa aba mbere ya saa Sita ndetse akabera mu Itorero Zion Temple Celebration Center Ngoma mu Gatenga mu gihe nyuma ya saa Sita haba ibiterane by’ububyutse, ku Musozi wa Giheka wahawe izina ‘Hermon’ n’Intumwa Dr Gitwaza.
Kuva iki giterane cyatangira mu 2000, Itorero Zion Temple rivuga ko abantu benshi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu bugingo bwabo biyongereye, bityo ko bizafasha Umugabane wa Afurika kuzamuka yaba mu myumvire, imitekerereze ndetse no mu buryo bwo mu mwuka, bityo bikazahindura umugabane batuyeho.