Twabegeranyirije urutonde rw’abakinnyi bigeze gukinira ikipe imwe gusa ntibimenyekane cyane ko aba bakinnyi babiri babiri bagiye bakina hamwe kandi igihe kimwe nyuma bagatandukana.
1.Cristiano Ronaldo na Gerrad Pique
Cristiano Ronaldo w’umunya Portugal na Gerrad Pique ukomoka muri Esipanye bakinanye mu ikipe ya Manchester united mu mwaka wa 2003 ubwo Cristiano yazaga mu bwongereza gukinira Manchester united Gerrad pique nawe yari muri iyi kipe gusa kubwo kutabona umwanya wo gukina mu mwaka wa 2008 Gerrad Pique yerekeje mu ikipe ya Barcelona aho nyuma yaho muri 2009 Cristiano yamusanze muri Esipanye gusa we yari agiye gukinira Real Madrid.
2.Toni Kroos na Arturo Vidal
Tony kroos ukomoka mu Budage na Arturo Vidal ukomoka muri Chile bakinanye mu gihugu cy’ubudage mu ikipe ya Bayer Leverkusen ubwo bose bari bakiri bato mu mwaka w’imikino wa 2009/2010 aho nyuma yaho Vidal yaje kwerekeza mu ikipe ya Juventus naho Kroos akerekeza mu ikipe ya Bayern munich akaza no gusinyira ikipe ya Real madrid mu mwaka wa 2014.
3.Ruud Van Nistelrooy na Heung Min-Son
Umuholandi Ruud Van Nistelrooy mu mwaka w’imikino wa 2010/2011 yakinanye imikino ine n’umunya Koreya y’epfo Heung Min-Son mu ikipe ya Hamburg SV yo mu gihugu cy’ubudage aho Ruud Van Niselrooy yageze muri iyi kipe avuye muri Real Madrid mu mwaka wa 2009.
4. Francesco Totti na Pep Guardiola
Umutoza ukomeye kuri ubu ukomoka mu gihugu cya Esipanye Pep Guardiola yigeze gukinana na Francesco Totti mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyan mu mwaka wa 2002 aho Pep yari aturutse mu ikipe ya Brescia,mu gihe Totti we yakuriye akanakinira AS Roma gusa .
5.Mikel Arteta na Ronaldinho
Umunya Esipanye urimo gutoza Arsenal Mikel Arteta yigeze Guhurira mu ikipe imwe na rurangiranwa ukomoka muri Brazil Ronaldinho Gaucho ariyo Paris Saint Germain ubwo Arteta yari intizanyo muri iyi kipe ahahurira na Ronaldinho wari uje avuye muri Brazil mu mwaka wa 2001.
6.Kevin Debruyne na Ivan Persic
Umubiligi Kevin Debruyne ubwo yajyaga mu ikipe ya Wolfburg yo mu budage arekuwe n’ikipe ya Chelsea yahuriye muri iyi kipe na Ivan Perisic ukomoka muri Croatia bose mu mwaka umwe wa 2014 banayiviramo rimwe mu mwaka wa 2015, Kevin Debruyne yerekezaga mu ikipe ya Manchester city naho Ivan Perisic we yerekezaga mu ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani.
7. Dani Alvez na Sergio Ramos
Umunya Brazil Dani Alvez yigeze guhurira n’umunya Esipanye Sergio Ramos mu ikipe imwe ya Sevilla mu mwaka wa 2004-2005 aho iyi kipe itazibagirwa uyu mwaka kuko izi mpano zombi zabafashije mu bwugarizi bigatuma iyi kipe iba iya gatandatu muri shampiyona ibona n’itike yo ku mugabane w’ubulayi, byatumye Sergio Ramos aza kwerekeza muri Real Madrid naho Dani Alvez ajya mu ikipe ya FC Barcelona.
8. Robbin Van Persie na Tyrel Malacia
Abaholandi Robbin Van Persie wamamaye mu makipe akomeye mu Bwongereza nka Manchester united na Arsenal na Tyrel Malacia uri gukina muri Manchester united bombi bakinanye mu ikipe ya Feyenoord mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 ubwo Malacia yari avuye mu ikipe y’abato naho Van Persie yakinaga umwaka we wa nyuma nk’umukinnyi wabigize umwuga.