Umwe mu baririmbyi yararimbye ati”kuri calendar y’Imana buri wese agira Samedi Ye.
Ubanza Samedi ya Mugarura James Treasure yegereje.Hari kuwa 19 Nyakanga 2024 ubwo hacicikanaga amafoto y’uyu munyamakuru yatereye ivi inkumi y’ikizungerezi yitwa Teta Joyce.
Ni inkuru yashimishije abantu benshi doreko uyu munyamakuru Ari umwe mu banyamakuru Uwiteka yahaye igikundiro.
Abarimo Tonzi,Frederic Byumvuhore,Peace Nicodeme,Fidele Gatabazi bakaba banze gupfira muri nyagasani bagaragaza imvamutima zabo.
Holyrwanda yaganiriye n’uyu munyamakuru .Ubwo yabazwaga ibyiyumviro bye nyuma yo kugaragariza mu ruhame uwo umutima we wakumburaga ukamutegereza ariko ntumubone .
Yagize ati”Muby’ukuri ndishimye umutima wanjye uguwe neza Kandi Ndashimira Imana yampaye urukundo nyarukundo(aha yavugaga Teta Joyce).
Aba bombi bakaba bafitanye amateka aremereye doreko kuri ubu bamaranye imyaka icyenda.
Abajijwe icyatumye atoranya iyi nkumi mu magana menshi,yagize ati” Akunda gusenga, akunda abantu, agira ibitekerezo byiza, ashyigikira imishinga yanjye, aranyubaha ,ni inshuti yanjye
Yavuzeko Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu kwezi Kwa 12.
Mugarura James ni umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Gospel.Kuri ubu azwi cyane mu
Kiganiro kitwa (THE REPLAY SHOW) kuri OTV kuva saa 2:30pm kugeza 4:30pm akaba agikora kuwa 1,kuwa 3 Ndetse no kuwa gatanu.
Uyu mugabo winjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012
Yibitswho impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga(Bachelor degree in information system and technology)
Uretse ikoranabuhanga akaba akora n’ibyerekeranye n’imishinga  Akaba Ari Umuyobozi muri umwe mu muryango utegamiye kuri leta (NGO) akaba na Assistant program manager kuri Radio O and TvO
Uyu musore urangwa n’ituze n’urukundo ni ukw mu bantu bagira ibitekerezo byiza Kandi akagira iyerekwa rigari.Rero inzozi zanjye Ubwo yabazwaga inzozi afite nyuma yo gukora ubukwe akabona umwunganizi ,yagize ati”Ndashaka kuzakora organisation izaba ishingiye ku kurwanya ubwandu bwa HIV muri rehabilitation centers.
Holyrwanda izakomeza kubakurikiranira imyiteguro y’ubukwe.