Image default
Imikino

Raphael Varane yerekeje kwa Fabregas

Myugariro w’umufaransa w’imyaka 31 Raphael Varane Xavier  wamenyekanye mu makipe nka  Real Madrid yagezemo mu mwaka wa 2011 ubwo ayari afite imyaka cumi n’umunani, na Manchester United yagiyemo mu mwaka wa 2021 ari nayo kipe aherutse gutandukana nayo muri uyu mwaka.

Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe y’abato ba Lens yo mu Bufaransa ubu nta kipe yari afitiye amasezerano, kuri uyu mwa 21, nyakanga akaba yamaze kumvikana n’ikipe izamutse mu kiciro cya mbere mu Butaliyani ariyo COMO Fc aho  yayerekejemo ku masezerano y’imyaka ibiri izongerwaho undi umwe mu gihe babonye abikwiriye cyane ko azaba akinira iyi kipe gusa kuko yasezeye ikipe y’igihugu ye y’Abafaransa.

Iyi kipe ya Como itozwa na Cesc Fabregas wamenyekanye nk’umukinnyi wa Arsenal, Chelsea na Barcelona ndetse ikaba irimo Andrea Belotti uzwi akinira Torino,Alberto Moreno wakiniraga Liverpool na Villareal, na Pepe Leina aba bombi bazakinana na Varane mushya ubiyongereyeho.

Related posts

Ibintu Napoli ikoreye Victor Osimhen biteye agahinda

Mugisha Alpha

Muri Esipanye umufana yakatiwe umwaka azira irondaruhu

Mugisha Alpha

Impinduka muri Manchester United

Mugisha Alpha

Leave a Comment