Umutoza ukomoka mu gihugu cya Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho w’imyaka 64 uheruka mu Rwanda ubwo yakoraga amateka agafata Rayon akayikomeza akayiha n’igikombe cya shampiyona yagarutse.
Uyu mutoza utarahwemye kwishimirwa n’abafana ba gikundiro cyane ko bamwibukira ku gikombe yatwaye cya shampiyona yigaranzuye mukeba wa Rayon ariwe APR FC akuyemo ikinyuranyo cy’amanota cumi n’ane afasha Rayon kugera muri kimwe cya Kane mu marushanwa nyafurika ya CAF confederations cup mu mwaka wa 2019 yahoraga yifuzwa anasabwa n’abakunzi b’iyi kipe akaba yatangajwe ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kuri uyu wa 22, nyakanga.
Ni mu magambo iyi kipe yanditse imutangaza iti“Robertinho wadufashije mu mwaka wa 2019 gutsindira shampiyona muri 2019 ubu agarutse gukomerezaho”, bidatinze uyu mugabo aragaragara mu kazi muri iyi kipe.