Gatete Sharon umwe mu baririmbyi beza akaba n’umwe mu banyamuziki bakunzwe yasohoye indirimbo nziza yise”Rwanda Shima Imana”.
Muri Iyi ndirimbo ikoze mu njyana Gakondo,Gatete agira ati”Rwanda,Uwiteka niwe murinzi wawe akureberera amanywa n’ijoro,Ubura amaso yawe,Dore amahanga atangariye ibyiza uhoraho agukorera.
Aganira na HolyRwanda: Sharon Gatete yagize ati”,
Indirimbo RWANDA SHIMA IMANA yanditswe n’umutima ukunda igihugu cyawo Kandi ushima Imana cyane kubwo guteturura igihugu cyawo, wifuzaga gufatanya nabandi banyarwanda kwibuka, gutekereza ku mpamvu nk’igihugu dufite zo gushima Imana no kuyizerera ibirimbere kuko yatweretse ko Ariyo kwizerwa
Sharon Gatete ni umwe mu bahanzi bize umuziki. Nyuma yo gusoza umuziki mu ishuli ryo ku nyundo rizwiho kuba ryarazamuye abahanzi b’ibyamamare nka abahanzi b’ibyamamare muri muzika barimo Yverry, Igor Mabano, Ariel Ways, Kenny Sol n’abandi yaje gukomereza ubuzima bw’umuziki mu gihugu cya Kenya aho kuri ubu arimo kwiga amasomo ya muzika ku rwego rwa Kaminuza, akaba afite inzozi zo kuziga umuziki kugeza ku rwego rwa ‘Doctorat’ (PhD).
Uyu muramyi Kandi yifuza kujya aririmba abantu bagakira indwara.Aganira na HolyRwanda,yagize Ati: ’’Ndifuza kuba umunyamuziki urenze kuririmba gusa, ahubwo ndifuza kuba umuganga uvuza umuziki (Muzic Therapist) n’umucuruzi wa rwiyemezamirimo wa muzika (Music Business Woman.
Ari mu baririmbyi bakunzwe mu itsinda rya Kingdom of God ministry,ni umwe mu baririmbyi 10 baririmbye mu ndirimbo “Narababariwe” yahuje abaririmbyi b’Ibyamamare.
Nk’umwe mu bantu bize umuziki akaba asobanukiwe akamaro ko kwiga umuziki,abajijwe icyakorwa ngo amashuli y’umuziki yiyongere,yagize ati”Nkuko twese tubibona ibihugu byateye imbere mu muziki bifite ibintu 2 by’ingenzi: a. Umuziki muribyo bihugu uri consumed ku rwego rwo hejuru, urakoreshwa, ukubahwa cyane Kandi ugashyigikirwa cyane, b. Winjiriza igihugu nabagituye ubutunzi bwinshi. Rero kubwanjye numva leta yacu n’abaturage bashyigikiye Kandi bagashora mu muziki byisumbuyeho uko basanzwe babikora, wagira agaciro karushijeho buryo ugateza imbere igihugu mubifatika.
Kimwe n’abandi bahanzi,Sharon Gatete yatangaje ko yishimiye kuba Perezida wa Repuburika y’U Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.Yagize ati”Nabyakiriye neza Kandi kuko nzi neza ko igihugu cy’u Rwanda kiri mu maboko y’Imana, nizeye ko twese hamwe nawe izakomeza kumukoresha iby’ubutwali mu gihe ikomeje kumuhitamo no kumwizerera izi inshingano zo kuyoborwa igihugu cyacu akoreshejwe nayo muri byose!
Uyu muramyi akomeje gutanga umusanzu muri Muzika nyarwanda. Aherutse kumurika no kugeza Album yise nzategereza no ku mbuga nkoranyambaga zicuruza umuziki. Iyi album Ikaba iriho indirimbo nka nzategereza,Kumbuka,Inkuru nziza,umukunzi n’izindi.
Kuwa 03/08/2024 Sharon Gatete Yataramiye abakunzi be mu gitaramo cyiswe”Nzategereza live concert” akaba yarishimiwe bikomeye n’abarimo Jacques Murigande umuyozi mukuru w’Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo.