Image default
AmakuruIndirimbo

USA:Itsinda ribarizwamo Aime Frank ryazamuye ibendera ryo kunesha mu ndirimbo”Ngwino Usange Yesu”

Itsinda rya Gospel Ministry kuzamura ibendera ryo kunesha mu mahanga .Kuri ubu ryashyize hanze imwe mu ndirimbo nziza cyane yitwa”Ngwino Usange Yesu”.

Iri tsinda ribarizwa muri leta z’unze ubumwe za Amerika(USA) rigizwe n’abaririmbyi b’abahanga rikabamo n’amazina azwi muri Gospel nk’umuramyi Aime Frank akaba n’umutoza w’amajwi waryo Ndetse na Felix Muragwa Umuyobozi Wungirije.

Aganira na Holy Rwanda,Felix Muragwa yagize ati”  Ubutumwa dushaka gutanga ni ukubwira abarushe n’abaremerewe ngo baze basange yesu abaruhure, abaruhijwe n’ibyaha,abaruhijwe n’ubuzima n’ibibazo baze yesu abaruhure

Agaruka ku bitaramo iri tsinda rimaze gukora,yagize ati” ⁠tumaze gukora ibitaramo  bibiri kimwe cyabaye umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda Ndetse  n’kindi gitaramo cyabaye mu buryo bwa live recording yabaye mu kwezi  kwa gatanu.

Felix akaba Yakomeje avuga ko  bateganya nibindi bitaramo  mu kwezi Kwa 7 hagati ya  26-28 .Ni ibitaramo bizabera  muri leta ya indiana hakaba hakomeje  gutegurwa  nibindi bitaramo  mu rwego rwokurushaho kumenyekanisha album nshya  ndetse no kuvuga ubutumwa.

Iri tsinda ririmo abandi baririmbyi bazwiho kugira amajwi meza nka Diane,Nganire,Patrick n’abandi rikomeje gushyira itafari ku muziki wa Gospel by’umwihariko muri Diaspora

Intego y’iri tsinda akaba Ari uKwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nkuko izina ryayo rivuga.Ni insanganyamatsiko iboneka muri  ( MATAYO : 28:19-20)

Amateka y’iri tsinda aratangaje! Ryatangiye Ari itsinda  ry’abaramyi bake bishize hamwe nyuma yo kwizanga  Imana yabahurine  mu mujyi wa Phoenix .Ku ikubitiro,abantu  6 bahuje umutima  bashinga iri tsinda riyobowe neza kuri ubu.

Nyuma y’uko Imana ihaye umugisha imihogo yabo,kuri ubu rigizwe nabaririmbyi 40

Umuyobozi w’iri tsinda yitwa NDIMUBERA MUHOZA umwe mu bantu beza barangwa n’umutima mwiza,gukorana na bagenzi be neza Ndetse no kwicisha bugufi nk’uko bitangazwa n’abo bakorana umurimo w’Imana .Ibi bituma bavuga ko azabageza kure.

Üretse kuririmba ,iri tsinda rikaba ririmo  abavugabutumwa b’umuhamagaro ndetse bakaba  bakora n’ibindi bikorwa bya social nko gufasha abantu ndetse no kuzamura impano z’abaririmbyi bakiri bato

Related posts

Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo nshya ‘SAA CYENDA’ igizwe n’ amagambo yo gushima Imana.

Nyawe Lamberto

Burundi: Umuramyi Gisele Nishimwe wahundagajweho imigisha yinjiranye indirimbo”Narababariwe”

Editor

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, ngo tujye gutaramira mu gitaramo cya “Family of Singers Choir”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment