Image default
Amakuru

Imana ikunda abanyarwanda!Watoto Children’s choir  igiye gutaramira I Kigali

Watoto Children’s Choir yigaruriye imitima y’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari kuri ubu irabarizwa mu Rwanda rw’imisozi igihumbi Aho igiye gukorera igitaramo gikomeye. Ni igitaramo cyiswe”Chosen by Him for Him” Kizaba kuwa 27/07/2024.Ni igitaramo gitegerejwe na benshi biganjemo inyamamare bitewe n’urukundo iyi korali ikunzwe.

Nyuma yo kugera mu Rwanda,Abdul Rukundo uri mu barimo gutegura iki Gitaramo yatangaje  ko iki Gitaramo biteze ko kizaba icy’amateka mu bwami bw’Imana aho Watoto Children’s choir ya Uganda izifatanya na Watoto Children’s Choir ya CLA Nyarutarama mu guhesha umugisha abanyarwanda

Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 27/07/2024 kizabera kuri Christian Life Assembly(CLA) Nyarutarama kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.Kwinjira bikazaba Ari Ubuntu.

SI ku Nshuro ya 1 iyi korali itaramiye mu gihugu cy’U Rwanda  doreko kuwa 22/12018 iyi korali yakoze igitaramo cya rurangiza.Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare nka Aline Gahongayire usigaye yitwa Dr Alga Cyabereye muri Camp Kigali gisozwa benshi batabishaka bitewe n’ibihe byiza aba bana nashyizemo abacyitabiriye.

Muri iki Gitaramo,Aline Gahongayire akaba yariyemeje kujya yohereza muri Uganda amadorali 100 yo gushyigikira Ibikorwa by’ivugabutumwa rikorwa na bariya bana.

Watoto Children’s Choir Uganda ni korali ifatwa nka nimero ya  mbere muri Afrika mu makorali y”abana cyangwa se amakorali y’ishuli ry’icyumweru.. Igizwe n’abana biganjemo  ‘imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa ababyeyi babo bose bishwe n’agakoko gatera SIDA ndetse n’abishwe n’intambara

Mu baririmbyi b’iyi korali harimo n’abana bavuye ku muhanda. Abayigize bose basengera muri Watoto Church rimwe mu matorero akomeye cyane muri Uganda. Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Be Exalted” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 kuri Youtube, “Beat of Your Love”, “Webale” n’izindi

Indirimbo Be Exalted ya Watoto Children’s Choir

Related posts

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo gikomeye kizaririmbamo “Papy Clever na Dorcas”

Nyawe Lamberto

Copa America mu isura itungurana buri gihe

Mugisha Alpha

Igiterane  Rabagagirana Rwanda Cyagarutse ku nshuro ya kabiri hatumirwa abakozi b’Imana bakunzwe

Christian Abayisenga

Leave a Comment