Image default
Imikino

Ikipe ya Bordeaux yateye agahinda abakunzi b’umupira

Ikipe ya Girondins de Bordeaux yashinzwe kuwa 1, ukwakira mu mwaka wa 1881 iri mu bihe biteye ubwoba abatari bacye, cyane ko inafite abafana n’abakunzi benshi mu gihugu ibarizwamo cy’Ubufaransa ibi bibazo irabiterwa no kubura amikoro.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bikomeye k’umugabane w’uburayi biravuga ko iyi kipe nyuma y’uko ibiganiro naba nyiri Liverpool byo gufata iyi kipe ya Bordeaux bihagaze nyuma y’icyumweru yatangaje ko igiye kureka gukora nk’ababigize umwuga kubera irindimuka ry’ubukungu bw’iyi kipe butahwemye kumanuka bikabije bityo ikaba itagifite ubushobozi bwo gutunga abakinnyi no kubaho mu buryo bw’ayandi makipe yabigize umwuga kandi n’amasezerano y’abakinnyi bayo aseswa bagashaka aho berekeza ndetse n’ibibuga bimwe by’imyitozo bigafungwa mu rwego rwo kugabanya ibintu bikenera amikoro.

Iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona y’Abafaransa inshuro esheshatu aho igikombe cya nyuma bagiheruka mu mwaka w’imikino wa 2008/2009 ikaba yaramenyesheje ibi byayibayeho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa FFF .

Related posts

Ni amashimwe gusa kuri Emery Bayisenge wagarutse mu mavubi

Mugisha Alpha

John Obi Mikel ntiyatinye kubivuga

Mugisha Alpha

Morocco yandagaje Misiri bikomeye muri Olympic games

Mugisha Alpha

Leave a Comment