Image default
Imikino

John Obi Mikel ntiyatinye kubivuga

Umukinnyi ukomoka muri Nigeria w’imyaka 37 John Michael Nchekwube Obbina wamamaye mu makipe nka Chelsea yo mu bwongereza yagiyemo muri 2006 akaza gutandukana nayo mu mwaka 2017 akaba yarahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2019, yavuze ku bakinnyi bafata ibihugu bya Afurika nk’amahitamo yabo ya kabiri.

Uyu mukinnyi abinyujije ku gitangazamakuru cye gikorera kuri You tube yise Obi one podcast yavuze amagambo yumvikanisha ko atajya na rimwe ashimishwa n’abakinnyi bahora bakeneye gukinira ibihugu byo ku mugabane w’iburayi bikomeye kandi bakabaye baterwa ishema n’ibihugu by’Afurika bakomokamo bakaza kubikinira bakiri bato kandi bakiri mu bihe byabo byiza banatewe ishema na byo, bakareka kuza kubikinira kuko babonye nta gihugu gikomeye cyabifuza.

Ni mu magambo yagize ati “Niba uhisemo gushaka gukinira Ubwongereza, komeza, wicare utegereze, niba utabonye umuhamagaro, ntuhamagarwe, ariko ntutegereze kugeza imyaka 29 hanyuma ngo ubone kuvuga ko ushaka gukinira Nigeriya, Ntabwo turi amahitamo ya kabiri ”.

Related posts

Roberto firmino wahoze akinira Liverpool abaye umushumba w’ivugabutumwa

Mugisha Alpha

Gusezera kwiza Kwa Lionel Messi na Angel Dimaria muri Copa America

Mugisha Alpha

Pochetino ageze mu gihugu gikomeye nk’umutoza wacyo

Mugisha Alpha

Leave a Comment