Image default
Indirimbo

Akaliza Shimwa Gaella umwana muto ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera gukunda Israel Mbonyi no gufashwa n’indirimbo ze yasubiyemo indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi

Akaliza ni Umwana muto w’imyaka 9 akaba umuririmbyi muri korali Injili Bora kuri uyu wa 26 nyakanga 2024, nibwo yashyize hanze indirimbo “Nina Siri” isubiwemo, ikaba indirimbo y’ umuhanzi Israel Mbonyi.

Ubusanzwe Shimwa Akaliza Gaella Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y’amavuko, aririmbira muri Injili Bora ajyana na nyina. Akaliza, Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6 y’ amavuko ubu amaze gukora indirimbo nyinshi ze, harimo n’ iza ama cover. Uretse impano ikomeye afite yo kuririmba, ni n’umuvugabutumwa mwiz aho afite n’impano yo kubwiriza

Ababyeyi be ari nabo akomoraho impano yo kuririmba ni Sebagirirwa Gaston na Nyirahatangimana Philomene aba, batuye mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo umudugudu Rebero, bakaba ari abakristo mu itorero rya  EPR / Gikondo Karugira. Se aririmba muri korali Abiteguye naho Nyina akaba ari umuririmbyi muri Injili Bora iri muri korali zikunzwe cyane mu Rwanda.

Nyina, Nyiratangimana Philomène yadutangarije ko ubwo Gaella yari afite imyaka 6 y’amavuko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ijuru ryawe Mana’. Nyuma yayo yasohoye izindi nyinshi, harimo nizo yasubiyemo nk’ iyitwa ‘Hejuru y’Abami ndetse n’abatware,Nkoresha ya James na Daniella, Apfashe ukuboko yakoranye na Jessie, Bari njye utuma, nizindi nyinshi…harimo niyi nshya “Nina Siri” ya Israel Mbonyi yashyize hanze kuri uyu wa 26 nyakanga

Iyi ndirimbo nshya wayisanga ku rubuga rwa YouTube rwitwa “holy room.”

Related posts

Tonzi & Theo Bosebabireba na Gaby kamanzi bahuje imbaraga bashima Imana yahaye abanyarwanda Perezida Paul Kagame

Editor

The Ben Yahishuye Ko 2026 Azakora Igitaramo Cya Gospel, Nyuma Yo Kubwiriza Abafana Be Muri Bk Arena

Christian Abayisenga

Ben na Chance bakiranwe urukundo rwinshi mu gihugu cya Ausralia aho bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise “ZABURI YANJYE Australia Tour”

Christian Abayisenga

Leave a Comment