Image default
Amakuru

Baraka Choir igiye kwifatanya n’abasirikare bamugariye ku Rugamba

Baraka Choir ibarizwa  mu  itorero rya ADEPR Nyarugenge kwifatanya mu ivugabutumwa  n’ abasirikare bamugariye ku rugamba babarizwa I Kanombe.

 Baraka Choir yamenyekanye mu ndirimbo nziza y’ibihe byose   yitwa “Iyo nkumbuye Iwacu mu ijuru”igira iti”Iyo nkumbuye ab’Iwacu mu ijuru”Ibinezaneza byuzura umutima nshaka kuguruka ngo nitahireyo nkabura amababa nkagira agahinda!

Mbe  mutima wanjye humura witinya igihe gishize sicyo gisigaye,komeza urugendo ugiye kwambuka yerusalemu nshya,iriya hakurya!

SI iyi ndirimbo gusa doreko yaririmbye izindi ndirimbo zirimo “amakamba,nzajya ndirimba umukiza,hari icyo Imana igushakaho,Yesu abwira abigishwa be,urukundo,gusenga k’umukiranutsi zikomeje guhindurira benshi guhindurira Kristo Yaba mu mujyi,mu cyaro Ndetse no mu mahanga.

Kuri ubu rero iyi korali Igiye gukorera ivugabutumwa  I Kanombe Aho igiye kwifatanya n’abahoze Ari abasirikare bamugariye ku rugamba.

Mu kiganiro na Holyrwanda,Bwana Jean Damascene Muhayimana  Presida wa Baraka Choir yatangaje byinshi kuri uru urugendo rutagatifu. Abajijwe Aho igitekerezo cyo gusura aba basirikare bamugariye ku rugamba Ndetse n’ijambo ry’Imana baba baragendeyeho,yavuze ko bagendeye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 14:1 hagira hati”

 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Yakomeje agira ati”Turashaka gutanga ihumure kuri aba bana bitangiye igihugu tubabwira ko badakwiye guhagarika Imitima kuko n’ubwo byagenze kuriya ariko Imana itabataye.Yavuzeko urukundo rw’Imana rukigise bariya basirikare Ndetse n’imiryango yabo bityo bakaba biteguye kwifatanya nabo Ndetse no kubahumuriza kubw’imitima yabo yahungabanijwe no kubura zimwe mu ngingo z’imibiri yabo.Yavuzeko iki gitekerezo cyo kwifatanya n’aba basirikare cyaturutse muri komite ya Baraka choir nyuma yo gusuzuma ibyagezweho Ndetse n’iteganyabikorwa baza gusanga ko nyuma yo gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye Ndetse na gereza hasigaye kwifatanya n’aba basirikare doreko Ari gacyeya uzumva hari abantu bo muri Gospel basuye izi Ngabo zitangiye igihugu.Yavuzeko biteguye kubaganiriza ijambo ry’Imana no kubibutsa ko Yesu agira neza Kandi ko Ari umunyembaraga akaba inzira yuzuye amahoro Ndetse n’agakiza.Akaba yaboneyeho no Gushishikariza abantu batandukanye babarizwa mu gisata cya Gospel kuzirikana ABA bavandimwe bakajya basura Aho gukomeza kwibanda ku bitaro no muri gereza n’ubwo nabyo Ari byiza.

Ku byerekeranye n’umusaruro biteze muri iki gikorwa cyo gusura abasirikare,yavuzeko biteze kuzabona abatarizera Kristo bazamwakira mu buzima bwabo bakamenya Imana Ndetse bakizera .Yavuzeko ubutumwa bwiza arimbuto ibibwa ababibyi bakagenda bagategereza ko Imana ikuza za mbuto zabibwe nk’uko Paulo yabivuze ati” 1 Abakorinto 3:6Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

Kuri uriya munsi hateganyijwe Ibikorwa bitandukanye bizatangira saa mbiri za mugitondo . Ibi bikorwa bizabimburirwa no guterana kwera.Iri teraniro rizabimburirwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana bikurikirwe n’umwanya wahariwe ijambo ry’Imana,Gusangira ubuhamya,umusangiro.Muri iki gikorwa,Baraka Choir ikazifatanya b’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR buzaba burangajwe imbere na Past Rurangwa Valentin umuvugizi w’ururembo rw’umugi wa Kigali akaba Ari nawe mugabura mukuru w’ijambo ry’Imana.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe hakaba harimo gushyikiriza  inkunga Koperative ya bariya basirikare yo gushyigikira Ibikorwa byabo by’iterambere.

Baraka choir kuri ubu igizwe n’abaririmbyi ijana. Kuri ubu Umutoza w’amajwi yitwa Byiringiro Honoré.

Ku bantu bashaka gutera inkunga iki gikorwa hakaba hashyizweho uburyo bwa Momo pay.Code ni 925811 ibaruye kuri Niyonshuti Gustave . Hashobora kwifashishwa conti ibarizwa muri Bank of Africa 22777007254

Related posts

Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda bahuriye hamwe ngo baganire ku bibazo bahura nabyo nuko bateza imbere abakozi bayoboye n’ibigo bakorera

Christian Abayisenga

Umunyarwenya Bijiyobija n’ Umuramyi Mutesi Derifins bashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “AMASHIMWE”

Nyawe Lamberto

Kinyinya: Hatashywe iriba rya Ngaruyinka ryubatswe n’itorero rya Foursquare,abana ntibagikererwa ishuli

Editor

Leave a Comment