Image default
Imikino

Amarira y’ibyishimo ku maso ya Endrick yakirwa i Madrid

Umukinnyi w’umunya Brazil Endrick Felipe Moreira da Souza w’imyaka 18 wari warasinyiye iyi kipe mu mpeshyi ya 2023 akaguma mu ikipe yakinagamo nk’intizanyo ubu yerekanwe muri Real Madrid.

Kuri uyu mwa 27,nyakanga ikipe ya Real Madrid ibinyujije mu bitangazamakuru byayo no kuri stade yayo Santiago bernabeu yerekanye Endrick Felipe Moreira da Souza yari yaraguze mu ikipe ya Palmeiras ikina ikiciro cya mbere muri Brazil kuri miriyoni 35 z’amayero akaba yarahise aguma muri iyi kipe ya Palmeiras nk’intizanyo mu gihe cy’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi yakiriwe neza ahabwa nimero 16 azajya yambara aza guhabwa ikaze n’umuherwe akaba na perezida wa Real Madrid Florentino Perez mu magambo yagize ati“Twishimiye kwakira umwe mu bakinnyi bavukiye kwambara umwambaro wa Real Madrid, Umusore ukiri muto umaze gushimisha buri mukunzi w’umupira w’amaguru kwisi yose”.

Related posts

Abasuwisi bashyize akadomo k’urugendo rw’abatariyani muri Euro 2024

Mugisha Alpha

CAF yatanze ibihembo ku bahagarariye Africa neza

Mugisha Alpha

Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ari mugahinda kubera undi w’umunyarwanda.

Mugisha Alpha

Leave a Comment